Peter Kabugo, umwe mu basifuzi basifuraga umukino w’umunsi wa karindwi muri Shampiyona ya Uganda, yapfiriye mu kibuga nyuma yo kugwa hasi mu mukino wahuzaga SC Villa na UPDF.
Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 01 Ugushyingo 2024, ubwo amakipe yombi yari yahuriye ku kibuga cya Wankulukuku kiri mu murwa mukuru Kampala.
Ibitangazamakuru byo muri Uganda byatangaje ko ubwo uyu mukino warangiye SC Villa itsinze UPDF ibitego 5-0, wari ugeze ku munota wa 73 Kabugo wasifuraga ku ruhande rw’iburyo yituye hasi mu buryo butunguranye.
Ngo abaganga b’amakipe yombi bihutiye kumuha ubutabazi bw’ibanze, ariko biba ngombwa ko hitabazwa imbangukiragutabara imwihutana kwa muganga nubwo byanze n’ubundi bakamugezayo yashizemo umwuka.
Kugeza ubu ntabwo icyatumye uyu musifuzi wari umaze imyaka itatu asifura mu Cyiciro cya mbere yitaba Imana kiramenyekana, gusa birakekwa ko yaba yagiraga ikibazo cy’umutima kikaba ari cyo cyaba cyatumye agwa bikamuviramo gupfa amarabira. Kabugo, umwe mu basifuzi basifuraga umukino w’umunsi wa karindwi muri Shampiyona ya Uganda, yapfiriye mu kibuga nyuma yo kugwa hasi mu mukino wahuzaga SC Villa na UPDF.
Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 01 Ugushyingo 2024, ubwo amakipe yombi yari yahuriye ku kibuga cya Wankulukuku kiri mu murwa mukuru Kampala.
Ibitangazamakuru byo muri Uganda byatangaje ko ubwo uyu mukino warangiye SC Villa itsinze UPDF ibitego 5-0, wari ugeze ku munota wa 73 Kabugo wasifuraga ku ruhande rw’iburyo yituye hasi mu buryo butunguranye.
Ngo abaganga b’amakipe yombi bihutiye kumuha ubutabazi bw’ibanze, ariko biba ngombwa ko hitabazwa imbangukiragutabara imwihutana kwa muganga nubwo byanze n’ubundi bakamugezayo yashizemo umwuka.
Kugeza ubu ntabwo icyatumye uyu musifuzi wari umaze imyaka itatu asifura mu Cyiciro cya mbere yitaba Imana kiramenyekana, gusa birakekwa ko yaba yagiraga ikibazo cy’umutima kikaba ari cyo cyaba cyatumye agwa bikamuviramo gupfa amarabira.