Amatora y’Abagize inteko ishinga amategeko umutwe wa Sena, ni amatora yasize hamenyekanye abasenateri 14 barimo 12 bahagarariye inzego z’imitegekere y’Igihugu hamwe n’abandi babiri bahagararira za kaminuza n’amashuri makuru ya leta n’ayigenga.
Umuryango ugamije guteza imbere imiyoborere myiza, demokarasi n’iterambere (CPDG) uremeza ko aya matora yagenze neza muri rusange nk’uko bigaragara mu itangazo ryasohowe n’indorerezi zawo nyuma yo kuzengura kuri site z’itora zitandukanye.
Itangazo rya CPDG ku matora y’abasenateri yabaye mu Rwanda ya tariki 16 na 17 Nzeri 2024 rivuga ko indorerezi z’uyu muryango zanyuzwe n’uburyo aya matora yakozwemo muri rusange.
CPDG yohereje indorerezi 42 kuri site zose 28 ku rwego rw’Uturere n’ Umujyi wa Kigali ku basenateri batowe bakurikijwe inzego z’imitegekere zegerejwe abaturage ndetse no kuri site z’itora 22 ku basenateri babiri batowe ku rwego rwa Kaminuza n’amashuri makuru ya Leta n’ayigenga.
Raporo y’ibyo indorerezi za CPDG zabonye muri ayo matora igaragaza ko zashimye uburyo Komisiyo y’igihugu y’amatora yayateguye ndetse n’uburyo yitabiriwe ku kigero cyo hejuru ya 98% by’abari bariyandikishije kuzatora. Bakavuga ko byatewe nanone no kuba iriya Komisiyo yarashoboye kugera ku ntego yo gushishikariza abantu kuyitabira.
Raporo yabo ku byo izo ndererezi zabonye ikavuga ko “ CPDG yabonye amatora y’Abasenateri yo ku wa 16 na 17 Nzeri 2024 mu Rwanda yabaye mu mahoro, mu mucyo no mubwisanzure hubahirizwa cyane amategeko n’uburenganzira bwa muntu. Ibi byerekana intambwe ikomeye mu gushimangira Demokarasi n’abaturage kugira uruhare rugaragara mu matora.”
CPDG yashinzwe muri 2015, kuva uyu muryango washingwa wagiye ugira uruhare mu kohereza indorerezi mu matora hirya no hino mu bihugu by’Afurika bivuga Igifaransa, mu Karere k’Afurika y’Uburasirazuba ndetse no mu Rwanda by’umwihariko