Tariki ya 20 Kamena buri mwaka, isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe impunzi. Ni umunsi isi yose yongera kuzirikana ku ngorane impunzi zihura nazo, ariko kandi hakanibukwa ubutwari n’imbaraga biranga impunzi ndetse no kongera kwiyubaka nyuma yo guhunga. Insanganyamatsiko y’uyu munsi ikaba igira iti: “Twese dufatanije ntacyatunanira”.
Mu butumwa bwatanzwe na Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi Madame Kayisire Marie Solange kuri uyu munsi, yagarutse ku byakozwe mu rwego kugaragariza impunzi ubufatanye ndetse no kuzirengera nkuko biteganywa n’amategeko mpuzamahanga ndetse n’ay’igihugu cyacu.
Yagize ati: “ Mu by’ingenzi byakozwe harimo ko impunzi z’Abarundi ibihumbi 27 zafashijwe guhunguka ku bushake […] imishinga iteza imbere imibereho myiza n’ubukungu bw’impunzi hagamijwe kwigira nayo ikaba yariyongeye.”
Yanongeyeho ko kandi nubwo inkunga zagiye zigabanuka, zimwe mu mpunzi zabashije kwiteza imbere ku buryo ubu zakuwe ku rutonde rw’abahabwa inkunga y’ibiribwa. U Rwanda kandi rwanashyize imbaraga mu ngamba zo gukumira icyorezo cya COVID 19 ndetse no gukingira impunzi.
Mu bindi byakozwe bigaragaza ko impunzi zihabwa agaciro kandi zikitabwaho, nuko imiryango 1385 igizwe n’abantu 7256 yimuwe mu manegeka akabije mu nkambi za Gihembe na Kigeme, ituzwa neza mu nkambi ya Mahama, kandi iki gikorwa kikaba kizakomeza.
Minisitiri Kayisire kandi yasabye impunzi gukomeza kwitwara neza, zubahiriza amategeko y’igihugu ndetse no gukomeza kwimakaza amategeko yacyo, anaboneraho gushimira abafatanyabikorwa ba Leta y’u Rwanda mu kwita ku mpunzi. Yagize ati: “Leta y’u Rwanda irashimira Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi UNHCR n’abafatanyabikorwa bose mu mikoranire myiza n’imbaraga bashyira mu bikorwa byo kurengera no kwita ku mpunzi umunsi ku wundi.”
Uyu munsi watangiye kwizihizwa ku isi guhera muri 2001. Uyu mwaka, usanze u Rwanda rucumbikiye impunzi 125, inyinshi muri zo zikaba zikomoka mu bihugu bya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ndetse n’u Burundi aho byibuze 90% muri zo ziba mu nkambi. Mu Rwanda kandi hari inkambi 7 zicumbikiye impunzi arizo: Kigeme, Gashora, Gihembe, Mahama, Kiziba, Mugombwa na Nyabiheke.