Olivier Buyoya, umuhungu wa Perezida Pierre Buyoya, wahoze uyobora u Burundi yatorewe kuba umuyobozi w’ishami rya Banki y’Isi, IFC, akazaba afite icyicaro i Dakar muri Senegal.
Olivier Buyoya ahawe izi nshingano mu Bihugu 20 byo Muri Afurika y’Uburengerazuba, nyuma y’uko yari amaze iminsi ahawe izindi nshingano mpuzamahanga mu byerekeye ubukungu mpuzamahanga.
Uyu mugabo ahawe izi nshingano nyuma yo gutangazwa na Perezida Evariste Ndayishimiye, nk’umujyanama we w’imena, ibintu byababaje bamwe mu bayobozi bo hejuru barimo na Alain Guillaume Bunyoni, uherutse gukurwa ku mwanya yari asanzwe ariho wa Minisitiri w’intebe.
Abamaganye ibi bavuga ko ngo se yasize akoze amabi mu Gihugu, mu gihe yari umukuru w’Igihugu, bakavuga ko uyu muhungu nawe ntaho ataniye na se.
