Umuhanzi nyarwanda Nsengiyumva François bita akazina ka Gisupusupu wari umaze iminsi afunzwe yarekuwe.
Nsengiyumva François Gisupusupu, yari amaze iminsi afungiye muri Gereza ya Rwamagana, akurikiranyweho gukoresha umwana utaruzuza imyaka imirimo yo mu rugo (kumugira umukozi), ndetse kuri ibyo hakaniyongeraho kumusambanya akanamwanduza indwara zandurira mu myanya ndangagitsina. Urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare rwavuze ko ibimenyetso by’ubushinjacyaha by’uko yakekwagaho gusambanya umwana w’imyaka 13, nta shingiro bifite, rutegeka ko ahita arekurwa.
Mu kwezi kwa Gatanu (Gicurasi), uyu mwaka wa 2021, ni bwo Nsengiyumva François uzwi nka Gisupusupu kubera indirimbo ye yitwa “Igisupusupu” yatawe muri yombi. Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 26 Kanama 2021 nibwo urukiko rwafashe icyemezo rutegeka ko Nsengiyumva arekurwa nyuma yo gukusanya ibimenyetso no kwifashisha ibizamini by’abaganga.
Alain Mukurarinda [Alain Muku] umujyanama wa Nsengiyumva François Gisupusupu, yemeje aya makuru y’uko umuhanzi abereye Manager ‘Nsengiyumva François yamaze gufungurwa.
Ibipimo by’abaganga byerekana ko uburwayi uwo mwana yasanganywe, ubushinjacyaha bukavuga ko yabwandujwe na Nsengiyumva François, na mbere y’uko agera kwa Nsengiyumva yari asanzwe abufite bityo ko yarekurwa kuko ari umwere.
2 comments
yari aharenganiye weeeeeeeeeeeeee kandi hariho abandi bajya barengana nyamara
Igisukari majani rwose yari azize ubusa ! Imana ishimwe ko arekuwe akaba agiye gukomeza umuziki we !!! Courage Gisupusupu !! Ibi byose uhite ukoramo ikigoma kiryoheye abakunzi bawe