Abarimu bakora ku bigo bya Leta mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bavuga ko batazigera basubira kwigisha igihe cyose Leta itabongereye umushahara. Aba bavuga ko badateze kuva ku izima nimba guverinoma idasubije ubusabe bwabo.
Ibyo babivuze ubwo hasozwaga inama rusange yahuje abarimu batandukanye bari baturutse muri Teritware zitandukanye zigize Intara ya Kivu y’Amajyaruguru. Iyi nama yabereye mu mujyi wa Goma kuri uyu wa Mbere tariki 30 Nzeri 2024 aho yari yitabiriwe n’abarenga 270.
Hashize ukwezi kose abarimu bahagaritse akazi bakaba basaba Leta kubongerera umushahara, ikawuvana ku madolari 120 basanzwe bahembwa ku kwezi, ikawugeza ku madolari 500 y’Abanyamerika.
Basoza iyi nama, banzuye ko batazigera basubira ku ishuri mu gihe cyose Leta ya DR Congo itarabaha umushahara bayisaba.
Abarimu bari bitabiriye ibyo biganiro bumvikanisha uburyo bakeneye ko umushahara wabo wongerwa, kimwe n’abandi bakozi bakora muri serivisi zitandukanye za Leta, zirimo n’iy’uburezi.
Mu minsi yashize, bamwe mu barimu bumvikanye bavuga ko baterwa ubwoba na bamwe mu bayobozi b’ibigo na za diviziyo z’amashuri ko mu gihe badasubiye mu kazi kabo birukanwa nta nkurikiza.
Aba barimu ariko bavuga ko ibyo bitabatera ubwoba, cyane ko ibyo basaba ari uburenganzira bwabo nk’abakozi ba Leta. Ibi bikaba bitandukanye cyane no mu bice bigenzurwa na M23 kuko abanyeshuri batangiye tariki 02 Nzeri 2024 kandi bakaba biga neza.
Mu mujyi wa Goma ukwezi kurihiritse abanyeshuli biga ku bigo bya Leta badakojeje ikirenge mu ishuri. Kuva aho aba barimu batangira imyigaragambyo guverinema yararuciye irarumira ikaba itarabasubiza. (VOA)