Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Politike Umutekano

Ukraine: Maneko zigurisha amakuru ku Burusiya zirashakishwa kubura hasi no hejuru.

Inzego zishinzwe umutekano muri Ukraine zatangiye guta muri yombi abantu bari kwifashishwa nka ba maneko bakekwaho kugurisha amakuru ku Burusiya bigatuma Igihugu cyabo kinanirwa gutsinda bwangu no guhosha urugamba cyashoweho n’abaturanyi bacyo b’Abarusiya mu gihe kigera hafi ku mezi atatu ashize.

Amashusho CNN yafatiye mu Mujyi wa Sloviansk mu Burasirazuba bwa Ukraine, agaragaza umugabo ukora mu nzego zishinzwe umutekano muri icyo gihugu, yambaye mu buryo bumuhisha isura, yataye muri yombi undi ukekwaho guha amakuru u Burusiya bahanganye mu ntambara.

Urwego rw’Umutekano muri Ukraine (SBU) rwafashe uyu mugabo nyuma yo kumara iminsi ine akurikiranwa, akaba yahise yamburwa telefoni bikekwa ko ari yo yifashishaga yoherereza Abarusiya amakuru uretse ko yanahise aniyemerera ko yavuganaga na bo.

Mu bibazo bamubarije aho yafatiwe, yabajijwe ibyo ajya asabwa n’Abarusiya asubiza agira ati “Bambaza ahantu, bakanambaza ikigiye gukorwa n’ibindi.”

Abajijwe niba yumva uburemere bwo gutanga amakuru y’aho ingabo z’igihugu cye ziherereye cyangwa aho ziteganya kwerekeza yasubije agira ati “Yego ndabisobanukiwe, ndatekereza.”

SBU yatangaje ko iri gukora ibikorwa nk’ibi bimeze nk’umukwabu wo guhigisha uruhindu abari kugambanira igihugu nibura inshuro imwe kugera kuri ebyiri buri munsi.

Bamwe mu bakekwa cyane gukora ibi bikorwa byo guha umwanzi amakuru, ni abaturage bagiye bavanwa mu Burusiya bakajya gutuzwa mu gace ka Donbas mbere y’uko intambara itangira, gusa uwafashwe ku munsi w’ejo yavuze ko atari abo gusa ahubwo hari benshi bari gukora akazi kameze nk’ubumaneko bakabihemberwa.

Uyu mugabo watawe muri yombi yahishuye amakuru menshi aho yanavuze ko hari abandi benshi bari mu myigaragambyo ya 2014 basaba ko Uduce twa Donbas na Luhansk tuba repubulika yigenga, bashyigikiye u Burusiya nyuma yo kwitegereza ibyabereye i Kiev, Mariupol, Bucha n’ahandi.

Uwafashwe yavuze ko yabyinjijwemo n’umuntu wiyita Nikolai bahuriye ku rubuga rwa Telegram aho yamuhaye 17$ hanyuma na we akamuha ingurane y’amakuru. SBU mu butumwa yasanze muri telefoni y’uwafashwe hari aho Nikolai amubwira ati “Ejo wakoze akazi keza.”

Nyuma y’ibyo yahise amusaba kumuha andi makuru uwo munsi maze uwafashwe amwemerera kuyamubonera hagati y’isaha imwe n’igice n’abiri.

Nikolai yasabaga uyu mugabo kumufatira amafoto n’amashusho y’abasirikare ba Ukraine kandi akabikora rwihishwa.

Related posts

Urugendo rw’amateka rwa Perezida Macron mu Rwanda: Intangiriro yo gusaba imbabazi k’u Bufaransa?

N. FLAVIEN

Chorale Impuhwe yamenyekanye cyane kubera impanuka igiye gutaramira abatuye i Musanze.

N. FLAVIEN

M23 yakojeje isoni u Burundi yerekana abasirikare barimo n’abarundi yafatiye ku rugamba.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777