Nyirabashitsi Sarah Mateke wari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda akaba n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ingabo n’abahoze ari abasirikare, yitabye Imana azize uburwayi.
Amakuru yatanzwe n’umuryango w’uyu muyobozi yemeje ko Sarah Nyirabashitsi yapfiriye mu bitaro bikuru bya Mulago, azize indwara y’umutima, nk’uko ikinyamakuru Daily Monitor cyabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki 07 Nzeri 2024.
Nyirabashitsi Sarah Mateke yavukiye mu karere ka Kisoro gaherereye mu majyaruguru y’u Rwanda mu 1974. Ni umukobwa wa Philemon Mateke wakoze imirimo itandukanye mu buyobozi bwa Uganda, umwanya aheruka akaba yari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ibirebana n’akarere.
Mu mwaka wa 2021, Nyirabashitsi Sarah yatsindiye umwanya w’Umudepite mu nteko ishinga amategeko ya Uganda, uhagarariye Akarere ka Kisoro, aza kugirwa n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburinganire, Abakozi n’Imibereho.
Mu mavugurura yakozwe na Perezida Yoweri Kaguta Museveni muri Werurwe 2024, Nyirabashitsi Sarah Mateke yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ingabo.