Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Imikino

Ufite impamyabumenyi y’ikirenga mu mibare yegukanye umudari wa zahabu mu mikino olempike

Mbere y’uko imikino olempike itangira, nta wigeraga ashyira mu majwi Anna Kiesenhofer, bisobanuye ko nta wamuhaga amahirwe yo kuba yagira umudari uwo ari wo wose yegukana muri iyi mikino. Nyamara iyi nzobere mu mibare ifite impamyabumenyi y’ikirenga akaba ari na mwarimu muri Kaminuza yatunguranye maze yegukana umwanya wa mbere mu gusiganwa ku magare mu bari n’abategarugori, ari nabyo byamuhesheje umudari wa zahabu.

Anna utarigeze aterwa ubwoba no kuba yari ari gusiganwa nabafite uburambe ndetse bigeze no kwegukana imidari ku rwego rw’isi, yabwiye CNN ko kuba nta gitutu cyari kimuriho ariyo byatumye atsinda iri rushanwa.

Anna Kiesenhofer ni muntu ki?

Anna Kiesenhofer w’imyaka 30 yize icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Master’s degree) muri kaminuza ikomeye yo mu gihugu cy’u Bwongereza ya Cambridge. Impamyabumenyi y’ikerenga yayikuye muri kaminuza yo muri Esipanye, kuri ubu akaba akomeje ubushakashatsi (Post doctorate fellowship), ari nako yigisha muri imwe muri kaminuza yo mu ghugu cye cya Autriche.

Anna Kiesenhofer umaze kwegukana inshuro eshanu irushanwa ry’igihugu cye ryo gusiganwa ku magare yabonye itike yo guhagararira Autriche avukamo mu mikino ya olempike ya 2020 iri kubera Tokyo mu Buyapani. Uyu mukobwa yanjiye muri siporo muri 2012 ahereye mu marushanwa yo gusiganwa ku maguru, gusa kubera imvune yagize muri 2013 yatangiye gukora siporo yo gusiganwa ku magare muri 2014. Mu mwaka wa 2017 nibwo yatangiye gusiganwa ku magare nk’uwabigize umwuga.

Nanjye ubwanjye sinari nzi ko natsinda

Nyuma yo kwegukana iri rushanwa yagize ati: “Ubundi uba wumva muri wowe harimo aka kantu k’icyizere, ko kumva ushobora gutsinda. Gusa ariko na none wareba abo muri guhangana ugahita uvuga uti ubanza biri bugorane.”

Nubwo mu gutangira irushanwa yari ari mu gikundi cyari imbere, ahagana ku bikometero 40 bya nyuma nibwo yatangiye kubona ko byose bishoboka maze atangira gusiganwa akundura.

Kuba yarabikoze yumva ko nta kindi gitutu kimuriho nibyo byatumye ibilometero 147 bagombaga gusiganwa abirangiza mbere y’amasaha 4, aho yasize amasegonda 75 uwari amukurikiye.

Ubwo yageraga ku murongo wo gusorezaho akabona ko ari imbere, Anna Kiesenhofer nawe ubwe yaratangaye maze atangira gusuka amarira y’ibyishimo.

Yagize ati: “insinzi yanjye yari iryoshye cyane kuko uretse n’abandi nanjye ubwanjye ntago nari nizeye ko ndibutsinde pe!”.

Ibanga ryo gutsinda

Anna Kiesenhofer yavuze ko kuri we asanga atari ngombwa kwitwara nkuko abandi bitwara. Yagize ati: “Njye kuva kera nafashe icyemezo cyo kudakinira mu ikipe iyo ariyo ysoe. Ndi umukinnyi wabigize umwuga ariko ukina ku giti cyanjye. Wenda ubanza ibyo mbikomora kukuba menyereye gusubiza bibazo byo mu mbare ku giti cyanjye. Ndashimira abatoza nanyuze imbere, gusa ariko kuri ubu byose ninjye ubyikorera.”

Uyu mukinnyi kandi yongeye kugaruka ku mahirwe abakinnyi baba bafite yo kuba bafite abo mu miryango yabo babashyigikiye. Yavuze ko nubwo umubyeyi we adasobanukiwe n’ibijyanye n’isiganwa ry’amagare ariko azi neza ko aba amushigikiye. Ati: “Njye rwose nari nzi neza ko nubwo ndi gusiganwa ariko nzi neza ko mu rugo iwacu bari gukurikirana isiganwa kandi ko bikampa imbaraga.”

Igihugu cya Autriche Anna Kiesenhofer akomokamo cyaherukaga umudari wa zahabu mu mikino olempike muri 2004, ni mu gihe umudari wa zahabu mu gusiganwa ku magare bawuherukaga muri 1896.

Related posts

RDF yavuze ku musirikare wayo warashe mu cyico abantu batanu i Nyamasheke.

KALISA

Gakenke: Abaturage biciwe amatungo n’inyamaswa bahumurijwe bizezwa ubufasha.

N. FLAVIEN

Kwibuka30: Hatanzwe ikiruhuko rusange ku baturarwanda bose.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777