Amizero
Ahabanza Amakuru Uburezi Ubuzima

Ubuzima butangaje bwa Ngirente Séraphine ufatira urugero kuri Minisitri w’Intebe bitiranwa.

Ngirente Séraphine w’imyaka 19 Ukomoka mu Karere ka Burera, avuga ko nyuma yo kubyarira mu rugo yatekereje ko ubuzima bwe bw’ishuri burangiye kuko nta byiringiro bindi yari asigaranye byo kuzasubira ashingiye ku byari bimubayeho ndetse no ku buzima bw’ubukene bw’iwabo.

Uyu Ngirente Séraphine avuka mu Kagari ka Murwa, Umurenge wa Kivuye, Akarere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru. Nyuma yo kwitakariza icyizere bitewe n’ibyamubayeho, ibi bikiyongera no kuba yari afite umubyeyi umwe (nyina), yakomeje gukubita agatima ku mashuri ye atatu yisumbuye kuko yari arangije icyiciro rusange (Tronc Commun).

Uyu mukobwa ngo yabajije mama we inshuro nyinshi impamvu bamwise iryo zina rya ‘Ngirente’ ntiyamubwira ukuri kwa nyako kuko akenshi yakundaga kubimubaza igihe yabonaga kubabonera ibyo kurya n’ibindi byangombwa byabaye ingorabahizi, ariko ngo agakunda kumuganiza amubwira ko umubyeyi w’umugabao ari we wita izina, ko iyaba ahari wenda aba yabimusobanurira.

Icyizere ngo cyatangiye gusa nk’ikigaruka ubwo yumvaga ko hari Minisitiri w’Intebe bitiranwa ‘Ngirente’ maze ngo abwira mama we ati : “Uziko rya zina nahoraga nkubaza icyo risobanuye, numvise hari umuntu uryitwa bagize Minisitiri w’Intebe? Ni ukuri ni ubwa mbere mu buzima numvise undi muntu witwa Ngirente nk’uko mwanyise. Gusa ikibazo ni uko bisa nk’aho byandangiriyeho bidashoboka naho ubundi nari kuzasubira mu ishuri nkareba ko nanjye nzaba nkawe ! ”

Kumva ko hari umuntu ukomeye kandi wo mu Gihugu cye bahuje izina, byamuteye kumva ko nawe ashobora kuzakomera cyane kuko ngo yari yaribajije impamvu ubundi yabona adasubije akibaza ko kumwita ‘Ngirente’ byaba ari agahinda bari bafite cyangwa hari ubundi busobanuro rifite bikamuyobera ariko akabona nta yindi nzira byazanyuramo ngo asubire mu ishuri.

Byaje kugenda gute kugirango Ngirente asubire mu ishuri ?

Mu kiganiro na www.amizero.rw, uyu mukobwa kuri ubu wiga mu Ishami ry’ubwubatsi (Builiding Services) mu gashami k’ububaji (Wood Technology), yagize ati : “Nari nicaye ku irembo ry’iwacu ndi konsa umwana kuko uwo munsi sinari nabonye ikiraka cyo gukora kuko nkunda kujya guhingira abandi, kubagarira cyangwa kuhirira imyaka abaturage ngo mbone ikintunga n’umwana wanjye hamwe na mama, mbona umugabo araje aransuhuza ambaza amakuru yanjye mubwira ko ari meza, ambaza imyaka mfite nanga kuyimubwira ahubwo mubaza igituma ashaka kubimenya kuko nabonaga asa nkaho ari umugabo udakuze natekereje ko nawe yaba agiye kunshuka kandi muri njye maze gukura bihagije kuburyo nta wakongera kuntura mu mutego nk’uwo naguyemo”.

Yakomeje agira ati : “Icyakora yaranyibwiye ambwirako yitwa Pasiteri Nshimiyimana Viateur ko yoherejwe kuyobora ikigo gishya cyuzuye mu Kagari ka Murwa, Umurenge wa Kivuye akaba ari gushaka abana bacikishirije amashuri ngo bagaruke kwiga kandi ko kwiga ari ubuntu ati rero nubwo nkubonye wonsa umwana nkubonye mu isura y’umwana uri konsa undi mwana ntekereza ko waba warabyariye iwanyu nubwo nta gihamya nari mfite”.

Ngirente avuga ko amaze kumva ayo magambo ngo byahumiye ku mirari maze ngo amuha umwanya baraganira, amusobanurira impamvu Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame  yatanze iryo shuri muri ako gace, amubwira ko bazamufasha buri kimwe cyose cyatuma usubira mu ishuri abaye abyemeye cyane ko ngo yari yararangije icyiciro rusange.

Ngirente yasubiye mu ishuri yiyemeza no kwiga kubaza !

Ngirente ati: “Ibyo naganiriye n’uwo mupasiteri numvise bisa nk’aho  ntacyo binshituyeho n’ubwo nari mfite icyo cyifuzo kuko umwana wanjye yari amaze igihe cy’umwaka w’ubukure kandi n’ubuzima mu rugo butugoye, sinari mfite uwo nasigira umwana wanjye, mbese nta gitekerezo na kimwe nari mfite cyo kumusubiza. Narebaga ukuntu hagati yanjye na mama duhiga ngo tubeho umwe yabona akazi cyangwa twembi tukabonye tugashima Imana”.

Ngo yamubwiye ko atareka kurera  umwana we ngo asubire mu ishuri, amubwira ko wenda umwana amaze gukura yazabasaba umwanya cyane ko nawe yarebaga mu rugo hakamuha isura y’uko babayeho. Ngo uwo pastieri yamubwiyeko azagaruka bakabiganiraho na mama we, bakareba icyo bakora ngo babone igisubizo cya nyacyo, maze ngo nyina ahinguye, amutekerereza ibyamubayeho. Ku munsi ukurikiyeho ngo Pasiteri yaragarutse asanga bombi bari mu rugo, aberekako umwana agomba kwiga maze Imana nayo ikazora ibyayo kuko ngo igira inzira zirenze igihumbi.

Bucyeye bwaho ngo nyina yatangiye kubyumva aramwemerera ngo ejo  mu gitondo ajye kwiga ariko ngo ku mutima yibitseho ibanga ry’uko yumvise ko afite bazina Ngirente Edouard wabaye Minisitiri w’Intebe maze ngo bimutera akanyabugabo, maze ngo asubira mu ishuri atyo. Ati: “Ubu ndi umunyeshuri muri St Paul Murwa TVET ngiye muri Level 4 kandi mfite icyizere cyo kuzarangiza na Kaminuza nkagera ikirenge mu cya bazina”.

Kuri ubu, ubuzima bwa Ngirente Séraphine buri mu mashimwe aho ashimira cyane Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ufata icyemezo cyo kuzana ikigo mu cyaro nk’iki, ibi ngo bikaba bimwereka ko “natwe dutuye ku mupaka atuzi kandi ko atwitayeho”.

Ngirente Seraphine mu mwambaro w’ishuri.
Ngirente Seraphine mu isarumara aho yimenyereza ububaji.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente wabaye urugero rw’impinduka ku buzima bwa Seraphine.

Related posts

Nyagatare: Umuyobozi w’Ishuri aravugwa mu mugambi wo gukubita no gukomeretsa byateje urupfu.

N. FLAVIEN

Abasirikare 302 kabuhariwe bo mu ngabo z’u Rwanda basoje amahugurwa y’ibanze [AMAFOTO]

N. FLAVIEN

Perezida w’u Burundi mu nkundura yo gushaka ibisubizo byihuse ku mutekano muke wa DR Congo.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777