Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Hanze

Ubuhinde: Umugabo yatawe muri yombi afite igihanga cy’ingona mu muzigo ku kibuga cy’indege.

Abategetsi bo mu Buhinde bavuga ko bataye muri yombi umugabo w’Umunya-Canada ku kibuga cy’indege cy’i Delhi kubera gutwara igihanga cy’ingona mu muzigo we.

Ubwo yahagarikwaga bwa mbere mu igenzura ry’umutekano, uwo mugabo w’imyaka 32 yari ari ku kibuga cy’indege ku wa mbere kugira ngo afate indege yerekeza muri Canada.

Itangazo ry’ejo ku wa kane ry’urwego rwa gasutamo rw’i Delhi rigira riti: “Mu gusuzuma, igihanga gifite amenyo atyaye, gisa n’urwasaya rw’umwana w’ingona, gipima amagarama (g) hafi 777, cyatahuwe gipfunyitse mu gitambaro kijya gusa n’umuhondo werurutse.”

Abo mu rwego rwa gasutamo bavuze ko uwo mugabo yatawe muri yombi ndetse ko icyo gihanga cyahawe ikigo cya leta cyita ku mashyamba n’inyamaswa.

Abategetsi bavuze ko kugira igihanga cy’ingona bihonyora amategeko y’Ubuhinde yo kurinda inyamaswa ndetse n’amategeko ya gasutamo y’Ubuhinde.

Isesengura ry’icyo gihanga ryakozwe n’ikigo cyita ku mashyamba n’inyamaswa ryasanze icyo gihanga ari icy’ingona yo mu bwoko burinzwe, bijyanye n’amategeko y’Ubuhinde yo kurinda inyamaswa.

Abo muri icyo kigo bagize bati: “Imisusire, imiterere y’amenyo, amagufa y’igisenge cy’akanwa gikomeye, n’imyenge y’izuru byemeza ko iki ari igihanga cy’umwana w’ingona.”

Umutegetsi Rajesh Tandon wo mu kigo cy’amashyamba yabwiye ikinyamakuru the Times of India cyo mu Buhinde ko bivugwa ko uwo mugabo yaguze icyo gihanga muri Thailand.

Yagize ati: “Uyu mugabo ntiyari afite uruhushya ruteganyijwe rusabwa mu gutwara inyamaswa.”

Ikinyamakuru the Hindustan Times na cyo cyo mu Buhinde cyatangaje ko uwo mugabo yanabwiye abategetsi ko atari yarahize cyangwa ngo yice iyo ngona.

Andi masuzuma arimo gukorwa kugira ngo hamenyekane umuryango (ubwoko) nyirizina w’iyo nyamaswa.

Hagati aho, urwego rwa gasutamo rw’i Delhi ruvuga ko uwo mugabo yandikiwe dosiye ndetse ko iperereza ririmo gukorwa.

Mu mwaka ushize, umugore w’Umunya-Canada w’imyaka 32 yahagarikiwe ku kibuga cy’indege cy’i Delhi nyuma yuko asanganywe amahembe y’inyamaswa itaramenyekanye, ari mu muzigo we.

Uwo mugore yabwiye abategetsi ko yari yatoye ayo mahembe ubwo yari arimo kugenda n’amaguru mu karere ka Ladakh mu majyaruguru y’Ubuhinde, nuko afata icyemezo cyo kuyatahana iwabo nk’urwibutso. (BBC)

Related posts

Breaking News: Francois Regis wari umunyamabanga wa FERWAFA yeguye

N. FLAVIEN

Imirwano ikomeye yongeye kubura mu burasirazuba bwa DR Congo.

N. FLAVIEN

Muhanga: Perezida Kagame yafunguye uruganda rwa Sima ruri mu zikomeye ku Isi [VIDEO]

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777