Kuri iki cyumweru tariki 07 Ugushyingo 2021, habaye igikorwa cyo gusimburana kw’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo.
Itsinda ry’abapolisi 143 bayobowe na SSP Gaston Nsanzimana nibo bagarutse mu Rwanda bavuye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo, aho bari bamaze umwaka.
Bakigera ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, bakurikije ingamba zose zashyizweho zo kwirinda Koronavirusi.
Ababasimbuye bagize irindi tsinda ry’abapolisi bahagurutse i Kigali mu gitondo, bo bayobowe na SSP Marie Grace Uwimana berekeza muri Sudani y’Epfo mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri iki Gihugu.
CP George Rumanzi wari uhagarariye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda mu kwakira aba bapolisi, yabashimiye ubunyamwuga bagaragaje mu kuzuza inshingano zabo baba abambasaderi beza b’Igihugu iyo mu mahanga.




Src.: RBA
1 comment
Muba mwadushakute amakuru meza kndi agezweho ni akazi katoroshye pe