Amizero
Amakuru Amakuru mashya Ubuzima

U Rwanda rwakingiye imbasa n’iseru abana 450 b’impunzi z’Abanye-Congo

Abana 450 bakomoka mu miryango y’impunzi z’Abanye-Congo bacumbikiwe mu Nkambi ya Nyarushishi, mu Karere ka Rusizi, bahawe inkingo z’mbasa n’iseru mu rwego rwo kurwanya izo ndwara zifata cyane abana bato.

Dr. Manirumva Bonaventure, ushinzwe ubuvuzi mu muryango ALIGHT ukorera muri iyi nkambi, yatangaje ko iki gikorwa kigamije gukingira abana batarigeze bahabwa urukingo mu gihugu bakomokamo.

Ababyeyi bitabiriye iki gikorwa bagaragaje ko bishimiye cyane kubona abana babo bakingirwa. Bavuze ko bari bafite impungenge z’uko bazahura n’indwara zaterwa no kutakingirwa, kuko mu gihugu cyabo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo inkingo zitabageragaho neza kubera umutekano muke.

Kuva ku itariki ya 3 kugeza ku ya 5 Ukuboza 2025, Akarere ka Rusizi kagaragaza ko kamaze kwakira impunzi 1,222 z’Abanye-Congo zinjiye mu Rwanda zinyuze ku mupaka wa Bugarama. Izi mpunzi zaturutse mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo aho imirwano ikaze yongeye kubura hagati y’ingabo za Leta ya Congo n’umutwe wa M23.

Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko bufatanyije n’inzego z’ubuzima n’abafatanyabikorwa, bukomeje gufasha izi mpunzi kubona serivisi z’ibanze zirimo iz’ubuvuzi no gukingirwa kugira ngo barindwe indwara z’ibyorezo.

U Rwanda rwatanze urukingo rw’imbasa n’iseru ku bana b’impunzi z’abanye-congo basaga 450

Related posts

Rayon Sports yatsindiwe mu rugo no hanze, isezererwa mu irushanwa itarenze umutaru

N. FLAVIEN

Amatsinda y’amakipe azakina shampiyona y’icyiciro cya kabiri yamenyekanye

N. FLAVIEN

Abarwanyi ba Wagner bakoze ibara batangiza intambara ku Burusiya bwabibarutse.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777