Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Ikoranabuhanga Politike Ubukungu

U Rwanda na Sénégal mu bufatanye busesuye mu nzego zitandukanye

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame na mugenzi we wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye bahagarariye umuhango w’isinywa ry’amasezerano hagati y’Ibihugu byombi, mu nzego zirimo iz’ubuzima, imikino n’ikoranabuhanga.

Perezida wa Sénégal ari mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda yatangiye ku mugoroba w’ejo ku wa gatanu tariki 17 Ukwakira 2025.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu tariki 18 Ukwakira 2025, Perezida Faye ni bwo yahawe icyubahiro kigenerwa abakuru b’Ibihugu, yakirwa na mugenzi we Paul Kagame. Hakurikiyeho ibiganiro byabereye mu muhezo hagati y’aba bayobozi bakuru bombi.

Nyuma y’ibi biganiro, bahagarikiye isinywa ry’amasezerano mu nzego zitandukanye yashyizweho umukono na ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga ku ruhande rw’u Rwanda ndetse no ku ruhande rwa Sénégal.

Perezida Paul Kagame yavuze ko Ibihugu byombi bisangiye icyerekezo cyo kwiteza imbere ariko hashingiwe mbere na mbere ku ngufu z’abenegihugu ndetse n’ubuhahirane hagati y’Ibihugu bya Afurika.

Perezida Kagame yavuze ko Ibihugu byombi ndetse n’Umugabane wa Afurika muri rusange bakwiye gushingira iri terambere ku rubyiruko. Gusa asanga hari ibikeneye gukorwa.

Yagize ati: “Ubushobozi bw’urubyiruko rwacu ntibushidikanywaho. Tugomba gukora ku buryo baba ahantu hatekanye, habafasha kuvumbura ibishya (innovation) kugira ngo bashobore kugaragaza impano zabo.”

Perezida Bassirou Diomaye Faye wa Sénégal na we yavuze ko hakenewe kubaka ubufatanye bwisumbuyeho kuko bukiri ku rwego rwo hasi hagati y’Ibihugu byombi.

Yasabye ko hashyirwaho akanama kashyira ahagaragara inzego Ibihugu byombi bikeneye gushyigikiranamo.

Urwego rw’ubufatanye mu mikino ni rumwe mu zashyizweho umukono, Perezida wa Sénégal avuga ko Ibihugu byombi bifite byinshi byafatanya.

Yavuze ko Afurika yose yatewe ishema n’imikino ya Shampiyona y’Isi y’amagare yabereye mu Rwanda mu kwezi gushize.

Kuba u Rwanda rwarashoboye gutegura iryo rushanwa rikagenda neza, ngo ni ibyo kwishimirwa n’Umugabane wose, dore ko bwari n’ubwa mbere irushanwa nk’iri ryakirwa ku mugabane wa Afurika.

Aha mu mikino, Igihugu cya Sénégal ni kimwe mu byabonye rugikubita itike yo kuzitabira imikino y’igikombe cy’Isi cy’umupira w’amaguru kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique mu gihe u Rwanda rwo rutashoboye kubona itike.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda na mugenzi we wa Repubulika ya Sénégal/Photo Urugwiro.
Ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga ku mpande zombi mu muhango wo gusinyana amasezerano y’ubufatanye/Photo Urugwiro.
Ingabo z’u Rwanda ziha icyubahiro Abakuru b’Ibihugu byombi kuri Village Urugwiro/Photo Urugwiro.

Related posts

ULK-Gisenyi: Urubyiruko rwasabwe guhangana n’abifashisha imbuga nkoranyambaga bapfobya Jenoside yakorewe abatutsi.

N. FLAVIEN

Huye: Chorale Intumwazidacogora yo ku Nkombo yafashije abo mu Matyazo gusoza umwaka neza.

N. FLAVIEN

Kiyovu Sport yatangaje abakinnyi 15 basezerewe

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777