Guverinoma ikomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere ubworozi burimo ubw’inka, amatungo magufi, n’ubworozi bw’amafi, hagamijwe kongera umusaruro wabwo.
Biteganyijwe ko umusaruro w’amafi uziyongera, ukagera kuri toni ibihumbi 77 mu 2029 uvuye kuri 52 wariho mu 2025, umusaruro w’amagi wo ukazava kuri toni ibihumbi 17 mu 2024 ukagere kuri toni 21.000.
Ku rundi ruhande umukamo uzava kuri litiro zisaga miliyari imwe (1.092.430.000) mu mwaka wa 2024, ugera kuri litiro miliyari 1,3 mu 2029.
Minisitiri Dr. Ndabamenye yasobanuye ko mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ubworozi mu Rwanda hagiye gushyirwaho itegeko ribugenga.
Yagaragaje ko mu itegeko hazagaragazwa n’ibijyanye n’ibipimo by’ubuziranene ndetse bikazanafasha mu buryo buboneye bwo gukora ubworozi hirindwa akajagari.
Yakomeje ko bashaka kubikemuza itegeko, nk’igikoresho cyiza cyagufasha kureba mu buryo bugari, n’uwabikoze akaba yabihanirwa cyangwa bakanashyiraho andi mabwiriza n’amategeko yunganira kugira ngo bitungane.
Yavuze ko nyuma y’uko iryo tegeko rishyizweho hazabaho gahunda yo kuganiriza aborozi no kubahugurwa mu rwego rwo kumenya ibirikubiyemo.
Minisitiri Ndabamenye kandi yavuze ko hari gukorwa n’itegeko rigenga ubuhinzi nubwo yirinze kugira byinshi avuga kuri ayo mategeko yombi cyane ko akiri mu nzira yo kwigwa ku mishinga y’amategeko yayo.
Yemeje ko mu gihe azaba yamaze kwemerezwa ishingiro ari bwo inzego z’ubuhinzi n’ubworozi zishobora gutangira kuyasobanura no kugaragaza impamvu yayo n’umusaruro yitezweho.
Biteganyijwe ko hazakorwa amategeko abiri atandukanye, irigenga ubuhinzi n’irigenga ubworozi.
Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ushinzwe iterambere ry’ubworozi, Ndorimana Jean Claude, yasobanuye ko mu gihe iryo tegeko rizaba ryamaze kwemezwa, hazatangizwa n’ubusabe bwo kwandikisha inka z’Inyambo nk’umutungo kamere w’u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga.


