Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Umutekano

U Bushinwa bwahaye FARDC ibikoresho bigezweho birimo Drones n’ibifaru ndetse n’abo kubikoresha.

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC kiri mu byishimo bidasanzwe nyuma y’aho kuri uyu wa Kane tariki 10 Ugushyingo 2022, indege nini y’Igisirikare cy’u Bushinwa igeze i Goma izanye ibikoresho nkenerwa bigezweho bigomba kwifashishwa ku rugamba FARDC ihanganyemo na M23.

Ibitangazamakuru byinshi byo muri DR Congo byasohoye inkuru zivuga ko ubu noneho iryavuzwe ritashye, intambara yeruye igiye gushoboka kandi ko bazayitsinda kuko ngo ibikoresho bafite nta handi biri muri Afurika nzima, bityo ko Imana yo mu Ijuru igiye kubagabiza abanzi babo.

Ikinyamakuru cyitwa ‘Le Congo est à nous’ gikorera kuri YouTube gikunze kugaragaza icengezamatwara rigaragaza urwango rw’indengakamere ku Rwanda, cyatangaje amashusho ya drones bita ko ziri mu zigezweho ku Isi zazanywe n’iyi ndege nini y’Igisirikare cy’u Bushinwa, bavugako zitaje zonyine kuko zazanye n’abatekinisiye, abaziyobora ndetse n’izindi nzobere z’urugamba mu rwego rwo kurandura burundu umwanzi wabo M23 n’abamufasha ari bo u Rwanda.

Umunyamakuru w’iki kinyamakuru yatangaje ko iyi ndege yaje yikoreye imizigo y’imfashanyo ingabo z’u Bushinwa zageneye Igihugu cyabo cya DR Congo kugira ngo intambara iki gihugu gihanganyemo na M23 irangire vuba kandi burundu kugirango abanyekongo babone amahoro arambye bamaze imyaka myinshi bifuza ariko bakaba barayabuze kubera inyungu za bamwe.

Uretse izi Drones zahawe FARDC ndetse n’ibimodoka ntamenwa bya gisirikare (Vehicules Blindées 4×4), ngo FARDC yanahawe ibisasu byinshi biremereye kandi bigezweho(missiles) byo kwifashisha mu guhashya M23 n’abayifasha ku buryo ngo igiye kuzaba amateka bikaxandikwa imyaka n’imyaka.

Umunyamakuru akomeza inkuru avuga ko igihe kigeze ngo FARDC iyobore ibisirikare byose bya Afurika kuko ngo uretse Misiri (Egypt) kandi nayo ngo ikoresha amamiliyali y’Amadorali y’imfashanyo ihabwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, DR Congo yo ngo iri gukoresha umutungo kamere wayo ngo ikaba igomba kubaka Igisirikare mu bikoresho, imyitozo n’ibindi byose bya ngombwa ariko ntihagire ukomeza kuyivogera uko yishakiye kuko ngo irambiwe agasuzuguro.

DR Congo ihawe Drones z’intambara, nyuma yo kugura indege z’intambara zo mu bwoko bwa Sukhoi-25 mu Gihugu cy’u Burusiya, ndetse ngo kikaba cyaranatumije izindi kajugujugu zigezweho, ibintu byanatumye ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika i Kinshasa ihamagaza Minisitiri w’Ingabo ngo atange ibisobanuro ku mikoranire idasanzwe n’u Burusiya bwafatiwe ibihano na Amerika ariko DR Congo yo ikaba iri kubirengaho.

DR Congo yakunze kugaragaza ko M23 ifashwa n’igihugu cy’u Rwanda, haba mu bikoresho, imyitozo ndetse n’ingabo, ibintu u Rwanda rutahwemye guhakana rwivuye inyuma, na M23 ubwayo ikaba yarabihakanye ivuga ko nta n’igikwasi bari bahabwa n’u Rwanda cyangwa ikindi Gihugu icyo aricyo cyose kuko ngo ibikoresho bakoresha babigemurirwa na FARDC.

Indege y’intambara ya DR Congo iherutse kuvogera ikirere cy’u Rwanda ndetse igwa ku kibuga cy’indege cya Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba, ariko ikaba yarahise isubira i Goma ntakindi gikorwa kibayeho cya gisirikare kibayeho.

Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu ijambo yagejeje ku Gihugu, yasabye urubyiruko guhaguruka bakarwanira ubutaka bwabo bwigabijwe n’abo yise abanyamahanga bihishe mu isura ya M23 nyamara ngo ari Ingabo z’u Rwanda, RDF zishaka gukomeza gusahura umutungo kamere w’Igihugu cyabo.

M23 yakunze kumvikana ivuga ko yo icyo ishaka ari ibiganiro na Leta, ko ariko uzayigabaho ibitero izirwanaho kandi ikagera aho intwaro ziyirasaho zituruka. Ivuga ko ntaho iteze kujya kuko ngo bari mu Gihugu cyabo kandi barwanira itaka rya ba sekuru.

Imwe mu ndege zitagira abapilote zizwi nka drones zikoreshwa mu kurasa umwanzi. FARDC nayo yahawe bene nk’izi/Photo Internet.
Indege y’Igisirikare cy’u Bushinwa iparitse ku Kibuga mpuzamahanga cy’Indege cya Goma.

Related posts

Bamwe mu bagore bafungiwe uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi bahamya ko gufungwa byatumye baruka uburozi bw’urwango.

Muntu Clarisse

Biravugwa ko M23 yaba yafashe agace ka Rubaya gakungahaye ku mabuye y’agaciro.

N. FLAVIEN

Sudani y’Epfo: Imyigaragambyo isaba Perezida Salva Kiir kuva ku butegetsi yaburijwemo.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777