Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Umutekano

U Burusiya bwahaye intwaro zigezweho igisirikare cya DR Congo, FARDC.

Ubwo yari mu ruzinduko rw’akazi mu Gihugu cy’u Burusiya tariki 16 Kanama 2022, Minisitiri w’ingabo n’abahoze mu gisirikare muri DRC,  Girbert Kabanda yagaragaje ikibazo cy’umutekano muke ubarizwa mu burasirazuba bwa DR Congo, maze yerekwa imbunda zitandukanye Igihugu cy’u Burusiya cyiteguraga guha DR Congo.

Nyuma yo kugaragaza ibibazo birimo iby’umutekano mucye ubarizwa mu burasirazuba bw’Igihugu cye mu nama isanzwe y’umutekano itegurwa n’u Burusiya ikitabirwa n’Ibihugu by’inshuti, izwi nka MCIS (Moscow Conference on Inernational Security ), Girbert yatemberejwe mu bubiko bw’intwaro u Burusiya bwiteguye guha Ibihugu by’inshuti zabo byo muri Afurika no muri Amerika y’abaratini, ndetse banasuzumana izi ntwaro.

Nyuma y’ibyo rero herekanywe intwaro zitandukanye zigizwe n’indege, imbunda zikururwa n’imodoka, ndetse n’amasasu atandukanye, yahawe Igihugu cya Repuburika Iharanira Demukarasi ya Congo, ndetse izi mbunda zagaragajwe ziriho amabendera ya DR Congo

Ibi bije nyuma y’uko Perezida w’u Burusiya kuwa 10 Kanama, ubwo yari mu nama ya Gisirikare yahawe izina rya Army 2022 yari yatangaje ko Igihugu cye cyiteguye guha intwaro zigezweho Ibihugu by’inshuti byo muri Amerika y’Abaratini, muri Asia no muri Afurika.

Iki Gihugu gikomeje kwigwiza ho ibitwaro bikomeye mu gihe uburasirazuba bwacyo bwayogojwe n’intambara y’imitwe yitwaje intwaro irimo na M23, imaze igihe ihanganye bikomeye n’ingabo za Leta, FARDC, kuri ubu uyu mutwe wa M23 ukaba umaze amezi hafi atatu warigaruriye Umujyi wa Bunagana uri ku mupaka wa Uganda na DR Congo.

Abasesenguzi batandukanye bemeza ko intwaro nyinshi Atari zo zihutirwa ku gisirikare cya Congo, FARDC kuko ngo n’ubundi igihe cyose batsinzwe bari bazifite ariko ngo bakanga bakaneshwa n’imitwe y’inyeshyamba. Bemeza ko icyihutirwa ari ukubanza kubaka politike yabo, bakarebera hamwe ikibura aho gukomeza kwirundaho ibitwaro.

Hari kandi abemeza ko iki Gihugu cya DR Congo cyaba gikomeje kwibikaho izi ntwaro mu rwego rwo guhangana n’u Rwanda, kuko akenshi Congo yagiye irushinja gutera ingabo mu bitugu M23, ibintu rutahwemye guhakana. Ngo bibaye ari uko bimeze, DR Congo ikaba yaba ibaye nka wa wundi wabonye inkuba akibwira ko yitoraguriye isake.

Abavuga ibi bashingira ko Congo yagiye yumvikana ivuga ko ishobora gushoza intambara ku Rwanda, nyamara ngo ikirengagiza ko uretse n’indege, abasirikare batojwe cyane kandi bikwije, u Rwanda runafite ubwirinzi bwo mu kirere buri mu bukomeye cyane muri Afurika ku buryo ngo uwahirahira agurutsa indege hejuru yarwo yazabaririza aho ivu ryazo ryarengeye naho akahabura.

Igisirikare cya DR Congo cyabonye intwaro zigezweho zirimo n’indege z’intambara.

Indege zigezweho mu kurwana
Imwe mu ndege zinyaruka zahawe DRC

Related posts

Perezida wa Centrafrique, Archange Touadéra yasesekaye mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi. [AMAFOTO]

N. FLAVIEN

Mulindwa Prosper wari umuyobozi muri MINALOC yatorewe kuyobora Akarere ka Rubavu.

N. FLAVIEN

Perezida Macron yagiranye ikiganiro na Perezida Kagame na Félix Tshisekedi.

Muntu Clarisse

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777