Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Politike Umutekano

U Burusiya burashinjwa guteza icuraburindi mu Burasirazuba bwa Ukraine.

Perezida Volodymyr Zelensky yavuze ko Uburusiya bufite intego yo “gutuma abantu batagira urumuri n’ubushyuhe” mu guteza ibura ry’umuriro w’amashanyarazi mu burasirazuba bwose bwa Ukraine, mu kwihimura ku gitero cyayo cyo kubwigaranzura.

Amakuru avuga ko abantu miliyoni icyenda babuze umuriro mu turere two mu burasirazuba, turimo na Kharkiv na Donetsk.

Bibaye nyuma yuko Ukraine ivuze ko yisubije ubutaka buri kuri kilometero kare (km²) zirenga 3,000 mu gitero cyihuse cyo mu burasirazuba cyo kwigaranzura Uburusiya.

Umukuru (mayor) w’umujyi wa Kharkiv Ihor Terekhov yavuze ko ibitero by’Uburusiya ku bikorwa-remezo bya gisivile byasize igice kinini cy’uyu mujyi nta muriro cyangwa amazi gifite.

Yabyise igerageza ribi cyane kandi ritagize icyo ryitayeho ryo kwihorera (kwihimura) ku bikorwa cya vuba aha igisirikare cya Ukraine kimaze kugeraho.

Ibyavuze nk’ibisasu bindi bibiri bya misile byumvikanye nyuma yaho kuri uwo mugoroba, nkuko byatangajwe n’umunyamakuru wa BBC Orla Guerin uri i Kharkiv.

‘Mayor’ Terekhov na guverineri w’ako karere basabye ko habaho ituze, bavuga ko inzego zikora ibikorwa by’ubutabazi bwihuse zirimo gusana ibyangiritse no kuzimya inkongi.

Guverineri w’akarere ka Sumy bihana imbibi, yavuze ko uduce turenga 130 two mu karere kamwe konyine nta muriro w’amashanyarazi dufite.

Ibibazo nk’ibyo byanatangajwe mu turere twa Dnipropetrovsk na Poltava.

Mu butumwa bwo mbuga nkoranyambaga, Perezida Zelensky yashinje Uburusiya gukora “ibikorwa by’iterabwoba” mu kwibasira ibikorwa-remezo bya gisivile.

Yanditse ku rubuga rwa Telegram ati: “Ubukonje, inzara, umwijima n’inyota si bibi cyane kandi ntibyica cyane kuri twe nk”ubucuti n’ubuvandimwe’ bwanyu”.

Bibaye nyuma yuko Ukraine iteye intambwe ikomeye ku rugamba, mu gihe yaba yemejwe ikaba yaba isobanuye ko igisirikare cya Ukraine cyaba cyakubye inshuro eshatu aho kimaze kwisubiza mu masaha arenga gato 48.

Perezida Zelensky yavuze ko igisirikare cya Ukraine cyisubije km² 1,000 ku wa kane nimugoroba.

Uwo mubare warazamutse ugera kuri km² 2,000 ku wa gatandatu nimugoroba, ku cyumweru ugera kuri km² 3,000.

Abanyamakuru bangiwe kugera ku rugamba, ariko videwo nyinshi ziri ku mbuga nkoranyambaga zerekana igisirikare cya Ukraine kiri mu mijyi n’ibyaro, kugeza mu gihe cya vuba aha gishize byari biri mu maboko y’Uburusiya.

Abasirikare ba Ukraine ku wa gatanu binjiye mu mujyi wa Balaklyia.

Nyuma yaho Uburusiya bwemeje ko abasirikare babwo basubiye inyuma, mu “kongerera imbaraga ibikorwa” byo ku rugamba rw’i Donetsk.

Imijyi w’ingenzi Uburusiya bwari bwigaruriye ya Izyum na Kupiansk yatumaga bushobora kongera abasirikare n’ibikoresho, yafashwe na Ukraine ku wa gatandatu.

Uburusiya bwemeje ko abasirikare babwo bavuye muri iyo mijyi yombi, buvuga ko ibyo bizatuma bashobora “kwisuganya”.

‘Mayor’ Valerii Marchenko w’umujyi wa Izyum, yavuze ko abaturage b’uyu mujyi bazashobora kuwugarukamo mu minsi hafi 10 iri imbere, bwa mbere kuva igihe wigarurirwaga n’Uburusiya mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka.

Yabwiye ikiganiro Newshour cya BBC dukesha iyi nkuru ko bibiri bya gatatu (2/3) by’abaturage bawo bari barahunze.

Ariko yavuze ko benshi muri bo bashaka kugaruka nubwo uyu mujyi wangiritse cyane, ukaba kandi nta mashanyarazi, amazi n’itumanaho biwurimo.

Yavuze ko umujyi wa Izyum ushobora kuba ari wo wari ahantu hanini cyane igisirikare cy’Uburusiya gishyira ibikoresho, kuko wari umuryango werekeza i Sloviansk n’i Kramatorsk mu karere ka Donbas, aho cyashakaga gutera intambwe cyerekeza.

Ariko Uburusiya buracyagenzura kimwe cya gatanu (1/5) cy’ubutaka bwa Ukraine, kandi si benshi bibaza ko iyi ntambara yagera ku musozo wihuse.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru the Financial Times cyo mu Bwongereza, Minisitiri w’ingabo wa Ukraine Oleksii Reznikov yaburiye ko Uburusiya bushobora kugaba igitero cyo kwigaranzura Ukraine.

Reznikov yagize ati: “Igitero cyo kwigaranzura kibohora ubutaka kandi nyuma y’ibyo ugomba kubugenzura no kwitegura kuburwanaho”.

U Burusiya bwashinjwe kurasa misile ku ruganda rw’amashanyarazi i Kharkiv/Photo Internet.

Related posts

Cyubahiro MacKenna ukorera RBA yakoze impanuka ikomeye.

N. FLAVIEN

Amwe mu mateka y’umunsi wo kubeshya wizihizwa tariki 01 Mata buri mwaka.

N. FLAVIEN

Karongi: Umugore we yanze ko batera akabariro ahitamo kwiyambura ubuzima.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777