Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Kwibuka Politike

U Bubiligi bwikuye mu kimwaro bugenera ubutumwa bw’ihumure abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Babinyujije ku rukuta rwa X, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Bubiligi kuri uyu wa Mbere tariki 07 Mata 2025 ubwo Isi yose yibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, banditse ko bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 kandi bakaba bahojeje abayirokotse.

Ubutumwa bwabo biragira buti: “Kuri iyi tariki ya 07 Mata 2025, turibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Muri ibi bihe byo kwibuka, turibuka inzirakarengane zatikiye ari nako twihanganisha abarokotse tunakomeza guhangana n’abakomeje gupfobya aya mateka.”

Kuba ababiligi batangaza ubu butumwa nta gitangaza kirimo kuko ni kimwe mu bihugu bigize umuryango w’Abibumbye kandi ukaba waremeje iyi tariki nk’umunsi mpuzamahanga wahariwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Ikibazo benshi bakomeje kwibaza ni imyitwarire y’iki gihugu mbere ya Jenoside, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse na nyuma yaho kugeza n’uyu munsi aho bukomeje kwigaragaza nk’abadashaka Iterambere n’ibyiza u Rwanda rukomeje kugeraho.

Hari abavuga ko u Bubiligi butari mu mwanya mwiza wo kugira icyo buvuga kuko ngo ibyabaye byose bubifitemo uruhare rutaziguye ndetse ngo kuba bwagira icyo buvuga bishobora gufatwa nko kwiyerurutsa cyangwa kwikura mu kimwaro ndetse rimwe na rimwe harimo no gutoneka. Aha bakaba bahera ko mu gihe cy’ubukoroni ari bo bazanye ivangurwmoko batangira gucamo ibice abanyarwanda bashingiye ku bahutu, abatwa n’abatutsi, berekana ko abanyarwanda atari bamwe.

Ibi ngo ntibyagarukiye aho kuko bapimye indeshyo, imiterere y’isura n’ibindi bice nk’amazuru ndetse bategeka ko bishyirwa no mu byangombwa, ibifatwa nko gushimangira urwango mu banyarwanda bari basanzwe basabirana ndetse bagabirana, ibyaje gukomeza bikageza u Rwanda mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abakurikiranira hafi ibibera mu karere k’Ibiyaga bigari bavuga ko u Bubiligi ari nyirabayazana w’inzangano n’ubutindi bwose bushingiye ku moko n’uturere bikigaragara muri aka gace gakungahaye ku mutungo kamere, ngo ahanini bukaba bubikora bugamije gusahura uyu mutungo kugirango burebe ko bwazamura ubukungu bwabwo.

Mu minsi ya vuba aha, u Rwanda rwahagaritse umubano ushingiye kuri za Ambasade ndetse runahagarika inkunga zose zavaga muri iki gihugu kuko ngo rudakeneye inkunga z’agasuzuguro. Ibi byakozwe mu rwego rwo kwiyama iki gihugu cyo ku mugabane w’i Burayi kigenda kigambanira u Rwanda kibeshya ko ruri muri DR Congo.

U Bubiligi bwanyuze kenshi mu bihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’i Burayi busaba ko u Rwanda rwafatirwa ibihano, nyamara ibi bikaba byarakozwe kubera ruswa bahabwa n’abategetsi ba DR Congo ndetse bikaba bitizwa umurindi na benshi mu badepite n’abagize guverinoma y’u Bubiligi bakomoka muri DR Congo bumva ko ibibazo byabo babigereka ku Rwanda.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yavuze ko nta na rimwe u Rwanda ruzigera rwihanganira uwo ari we wese wagerageza kugambanira Igihugu icyo yaba yitwaje cyose. Hari ababona ko u Bubiligi bwaba bucyumva ko ukuboko kwabwo muri aka karere gushobora kubahesha ijambo ku bihugu birimo u Rwanda. Gusa amateka agaragaza ko u Rwanda rwageze habi cyane hatagira ahaharenze, ibyo Perezida Kagame akunze gushimangira ko nta handi habi habaho dushobora kugera.

Related posts

RURA yatangaje igabanyuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli.

N. FLAVIEN

Impamvu Ibihugu byinshi ku Isi biri kwibasirwa n’ubushyuhe bukabije.

N. FLAVIEN

Breaking News: Ikirunga cya Nyiragongo cyatangiye kuruka ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777