Umutingito ukomeye uri ku gipimo cya ‘magnitude’ 6,4 wibasiye Amajyepfo ya Turikiya nyuma y’iminsi mike iki Gihugu gishegeshwe n’indi mitingo yatumye ibihumbi byinshi bihaburira ubuzima.
Inzego zishinzwe gukurikirana iby’ibiza n’ibikorwa by’ubutabazi zatangaje ko uyu mutingito wabaye saa kumi n’imwe n’iminota ine, saa mbili n’iminota ine ku isaha muri icyo gihugu.
Abatangabuhamya babwiye Reuters ko hari ibindi bikorwaremezo byasenyutse nk’inyubako mu Murwa Mukuru w’Intara ya Hatay, Antakya.
Umutingito ufite igipimo cya 7,8 washegeshe aka Karere tariki 06 Gashyantare 2023; abasaga 45,000 bakaba bamaze gutangazwa ko bapfuye muri iki Gihugu no muri Syria bituranye ariko hakaba hashobora kuboneka abandi.
Amakuru yatanzwe yavuze ko umutingito wa none wumvikanye cyane kurenza iheruka, icyakora ntiharamenyekana ingano y’ibyononekaye cyangwa niba hari abantu bahitanywe na wo.
Antakya, ni kamwe mu duce twakozweho cyane n’umutingito uheruka kuba tariki 06 Gashyantare uyu mwaka wa 2023.
