Mu ijambo rye ku munsi mukuru w’isabukuru y’imyaka 65 y’ubwigenge bwa DR Congo, Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo yavuze ko ibirori by’uyu munsi bifite impamvu idasanzwe kuko bihuriranye n’amasezerano y’amahoro y’amateka aherutse gusinywa hagati y’Igihugu cye n’u Rwanda i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu buryo budasanzwe muri iki gihe cya vuba, muri iri jambo rye Perezida Tshisekedi ntiyigeze ashinja u Rwanda kandi ntiyavuze kuri AFC/M23 yemeza ko igenzura igice gifite ubuso bungana na km² ibihumbi 34 ( 34,000 km²) mu burasirazuba bw’iki gihugu cyazahajwe n’intambara.
BBC dukesha iyi nkuru yanditse ko Perezida Tshisekedi yavuze ko ayo masezerano ari ikorosi ry’ingenzi mu kurangiza amakimbirane amaze hafi imyaka 30 atera agahinda mu burasirazuba bw’Igihugu cye, yatumye miliyoni z’abantu bapfa abandi bakava mu byabo.
Yavuze ko ayo masezerano afungura ibihe bishya by’ituze, ubufatanye n’iterambere ry’Igihugu, akarere k’ibiyaga bigari n’umugabane wa Afurika muri rusange.
Yagize ati: “Aya masezerano si inyandiko gusa, ni icyizere cy’amahoro ku baturage ba Goma, Bukavu, Rutshuru, Masisi, Nyiragongo, Lubero, Ituri, n’ahandi hose hashegeshwe n’intambara.”
Perezida Thisekedi yashimiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Perezida Donald Trump by’umwihariko. Yashimiye kandi Leta ya Qatar na Emir wayo Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani ku bwunzi bwayo mu ibanga bwafashije guhuza izi mpande no gufungura ibiganiro by’ukuri hagati y’Igihugu (DR Congo) n’u Rwanda.
Yirinze kuvuga byinshi ku biganiro na M23
Tshisekedi, wigeze kurahira ko Leta ye itazigera iganira na AFC/M23 akiri Perezida wa Repubulika, ibyo ubu yaretse nyuma yo kubisabwa n’abahuza banyuranye, muri iri jambo rye yirinze kuvuga AFC/M23.
Yagize ati: “Ibi bikorwa bya dipolomasi bishingiye kandi ku biganiro birimo kuba i Doha muri Qatar, intego yacu ikomeje kuba gusubizaho ubutegetsi bwuzuye bwa Leta ku butaka bwose bw’Igihugu (aho yashakaga kuvuga ibice byose bigenzurwa na AFC/M23) no gukora ku kugarura amahoro arambye kandi asangiwe mu karere kose.”
Ibiganiro byaberaga hagati y’intumwa za Leta ya Kinshasa n’iz’umutwe wa AFC/M23 i Doha kuva mu ntangiriro z’uku kwezi byabaye bihagaze nyuma y’uko Qatar ihaye impande zombi inyandiko y’ibanze y’amasezerano y’amahoro, igasaba intumwa zari i Doha kujya kuvugana n’abakuru bazo kuri iyo nyandiko mbere y’uko zongera kugaruka mu biganiro.
Mu ijambo rye, Tshisekedi yavuze ko bazakomeza gusaba ko ubutabera buhabwa abagizweho ingaruka n’intambara mu burasirazuba bwa DR Congo, kandi ko n’abakoze ubwicanyi baryozwa ibikorwa byabo.