Amizero
Ahabanza Amakuru Imikino

Tour de France: Van der Poel yegukanye agace ka kabiri agatura Sekuru utakiriho

Kuri iki cyumweru tariki ya 27 Kamena 2021 hakinwe agace ka kabiri ka Tour de France, kegukanwa na  Van de Poel wahise yegukana umwambaro w’umuhondo ku nshuro ye ya mbere  muri iri rushanwa rimaze imyaka 117 rikinwa

Ku isaha ya saa saba na cumi n’icyenda (01 :19PM) i Paris mu Bufaransa, i Kigali mu Rwanda ndetse akaba ari nayo saha ya Perros Guirec, abasiganwa bagera ku 180 bahagurukitse muri uyu mugi uherereye mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’iki gihugu berekeza ahazwi nka Mur de Bretagne hafite intera ingana na kirometero 187 na mereto magana atanu (187.5KM).

Umuholandi Matthieu Van der Poel w’imyaka 26 yegukanye aka gace akoresheje igihe kingana n’amasaha 4, iminota 18 n’amasegonda 30 ahita yambwikwa umwenda w’umuhondo nyuma yo kuba ariwe umaze gukoresha igihe gito muri utu duce twombi tumaze gukinwa (8H40’25’’).

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Matthieu Van der Poel wari wegukanye umwanya wa 2 ku rutondo rw’iri siganwa ku munsi wa mbere waryo, yagaragaje imbamutima ze zuzuye agahinda yatewe no kuba ageze ku gahigo nk’aka atari kumwe na sekuru [Raymond Poulidor] utakiriho wigeze gutwara iri rsiganwa rikomeye ku isi.

Ati « Ni iby’igitangaza, ni iby’agaciro kuri njye kuko hashize imyaka mbiharanira. Nejejwe no kuba aka kanya nambaye umwambaro w’umuhondo ku ntugu zanjye. Uyu niwo munsi… uyu ni umunsi wanjye… gusa mbabajwe no kuba ngeze kuri iyi ntsinzi ntari kumwe na sogokuru wanjye … mwibaze iyo aza kuba akiriho… ibyishimo yari guterwa n’ibi bihe byiza ngize ? »

Julian Alaphilipe wegukanye agace ka mbere, kuri uyu munsi yaje ku mwanya wa 5 arushwa na Van Der Poel amasegonda 8, ari nayo [Alaphilipe] arushwa na Van Der Poel ku rutonde rusange.

Kuri uyu munsi kandi Primoz Logric [Wabaye uwa kabiri mu irushanwa riheruka] na mugenzi Pogacar bakinana begukanye umwanya wa gatanu (5) n’uwa kane (4) nyuma y’urugendo rw’amasaha 4, iminota 18 n’amasegonda 36 badasigana.

Alaphilipe yashimiye mugenziwe wa mwambuye umwambaro w’umuhondo, ati : « Ni iby’agaciro kuri we [Van Der Poel]. Yakoze amateka nk’aya Sekuru wigeze kwambara uyu mwenda w’umuhondo. Ndishimye kandi nejejwe n‘ibyo nakoze kuko burya twese dukora byinshi duharanira intsinzi.»

Alaphilippe niwe wabaye umukinnyi mwiza w’agace ka 2 (66pts)

Kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Kamena 2021, abasiganwa bazahaguruka mu mugi wa Lorien berekeza Pontivy hafite intera ya kirometero ijana na mirongo inane n’ebyiri na metero magana acyenda 182,9KM, inzira irangwa n’imirambi [Aharambuye], aho biteganijwe ko abasiganwa bazahaguruka ku isaha ya saa saba n’iminota icumu (1:10PM) ku isaha y’i Kigali mu Rwanda.

URUTONDE RW’UMUNSI WA KABIRI

1. Mathieu van der Poel (Ned/Alpecin-Fenix)

2. Tadej Pogacar (Slo/UAE-Team Emirates)

3. Primoz Roglic (Slo/Jumbo-Visma)

4. Wilco Kelderman (Ned/Bora-Hansgrohe)

5. Julian Alaphilippe (Fra/Deceuninck-Quick-Step)

6. Bauke Mollema (Ned/Trek-Segafredo)

7. Jonas Vingegaard (Den/Jumbo Visma)

8. Sergio Higuita (Col/EF Education-Nippo)

9. Pierre Latour (Fra/TotalEnergies)

10. Jack Haig (Aus/Bahrain-Victorious)

URUTONDE RUSANGE

1. Mathieu van der Poel (Ned/Alpecin-Fenix)

2. Julian Alaphilippe (Fra/Deceuninck-Quick-Step)

3. Tadej Pogacar (Slo/UAE-Team Emirates)

4. Primoz Roglic (Slo/Jumbo-Visma)

5. Wilco Kelderman (Ned/Bora-Hansgrohe)

6. Jack Haig (Aus/Bahrain-Victorious)

7. Bauke Mollema (Ned/Trek-Segafredo)

8. Sergio Higuita (Col/EF Education-Nippo)

9. Jonas Vingegaard (Den/Jumbo Visma)

10. David Gaudu (Fra/Groupama-FDJ)

Related posts

Menya bimwe mu byo abantu bakunze kwicuza mbere yo gupfa.

N. FLAVIEN

Menya inkomoko, ubusobanuro n’imiterere y’abitwa ba Yvette

N. FLAVIEN

Akanama gashinzwe umutekano ku Isi kamaganye abarwanira mu burasirazuba bwa DR Congo.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777