Amizero
Ahabanza Amakuru Imikino

Tour de France: Mark Cavendish yegukanye agace ka 13 ashyikira Eddy Merchx’s (Video)

Mu isiganwa Tour de France, kuri uyu wagatanu tariki ya 09 Nyakanga 2021, Mark Cavendish yegukanye agace ka 13 afata agahigo ka Eddy Merckx’s watwaye uduce 34 mu rugendo ruva Nimes, berekeza Carcassonne, Tadej Pogacar agumana umwambaro w’umuhondo.

Mu isiganwa Tour de France, kuri uyu wagatanu tariki ya 09 Nyakanga 2021 ubwo abasigwanwa bavaga Nimes berekeza Carcassonne, igihangange mu isiganwa ku magare, Umwongereza Mark Cavendish yakoze agahigo ko kwegukana agace ka 34 mu mateka ye, ashyikira Eddy Merckx’s ufite agahigo ko kuba yaratwaye uduce 34, akaba ari nta wundi ku isi wari ufite aka gahigo.

Mark Cavendish (Deceuninck quick step) waje imbere ku rutonde rw’abakoresheje igihe gito kuri aka gace k’urugedo rureshya na kilometer 219 na metero 400 (219.4KM) yakoresheje ibihe bingana n’amasaha 5, iminota 4 n’amasegonda 29 (05h04’29), ibihe anganya n’Umurusiya Micheal Morkov bakinana ndetse na Jasper Philipsen wa Alpecin Fenix waje ku mwanya wa gatatu.

Ubwo yari amaze gukora aya mateka, Mark Cavendish umaze imyaka 16 asiganwa ku magare nk’uwabigize umwuga yagize ati “Ni ibintu nagize inzozi zanjye kuva nkiri umwana. Uru rugendo (Agace ka 13) rwari rurerure ku buryo buri wese yari abyiteze ariko ntibyanshiye intege ahabwo nakoresheje umurava, nkora uko nshoboye ngo nkore ibyo twakwita igitangaza.”

Yakomeje agira ati “Sinabikoze ntekereza ko ari agahigo nabikoze ngamije gutwara agace k’iri rushanwa ry’uyu mwaka. Nabitekerejeho [Gutwara aka gace] igihe kinini none mbigezeho… yoooo.. ndishimye cyane kandi  ndaruhutse.”

Ku rutonde rusange, Tadej Pogacar wa UAE Team Emirates arayoboye kuko amaze gukoresha igihe kingana n’amasaha 52 iminota 27 n’amasegonda 12 (52H27’12’’) , mugihe Rigoberto Uran (wa EF Education Nippo) umukurikira amaze gukoresha igihe kingana n’amasaha 52, iminota 32 n’amasegonda 18 (52h32’30’’), naho ku mwanya wa gatatu hakaza Jonas Vingegaard wa Jumbo Visma umaze gukoresha amasaha 52, iminota 38 n’amasegonda 02 (52h38’02’’).

Kuri uyu wa gatandatu abasiganwa barahaguruka Carcassonne berekeza Quillan, urugendo rureshya na kilomereto 183 na metero 700 (183,7KM).

Related posts

Byasabye kurasa kugirango babone uko batwara umurambo wa wa musirikare wa FARDC wishwe na RDF.

N. FLAVIEN

Gen Muhoozi yavuze ko atumva ukuntu u Budage bwoherereje Uganda Ambasaderi mugufi.

Muntu Clarisse

Huye: Chorale Intumwazidacogora yo ku Nkombo yafashije abo mu Matyazo gusoza umwaka neza.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777