Mu isiganwa Tour de France, kuri uyu wa kabiri tariki ya 06 Nyakanga 2021, Umwongereza Mark Cavendish yegukanye agace ka 10 asatira umubirigi amateka y’Umubiligi Eddy Merckx’s ufite agahigo kihariye muri iri rushanwa riri gukinwa ku nshuro y’117
Mu isiganwa ku magare rya Tour De France, kuri uyu wa kabiri tariki ya 06 Nyakanga 2021 hakinwe agace ka 10 nyuma y’ikiruhuko cy’umunsi umwe, abasiganwa bahaguruka AlbertVille berekeza mu mugi wa Valence, ku ntera y’ibirometero 190 na metero 700 (190,7KM).
Umwongereza Mark Cavendish ukinira Deceuninck-Quick-Step niwe wegukanye agace ka 10 akoresheje igihe kingana n’amasaha 4 iminota 14 n’amasegonda 7 (04H14’07’).
Uyu mugabo w’imyaka 36 y’amavuko yakoze mateka yo kwegukana agace ka 33 mu masiganwa akomeye, agwa mu ntege umubiligi Eddy Merckx’s ufite agahigo katarakorwa n’undi wese ku isi, kuko yatwaye uduce 34 mu mateka ye.

Ku mwanya wa 2 haje umubiligi Wout Van Aert (Jumbo Visma) wakoresheje igihe kingana n’amasaha 4 iminota 14 n’amasegonda 7 (04H14’07’) cyo kimwe na mugenzi we Jasper Philipsen (Alpecin Fenix) waje ku mwanya wa 3.
Umunya-Slovenia Tadej Pogacar utaje mu 10 ba mbere muri aka gace ka 10 aracyambaye umwambaro w’umuhondo kuko ayoboye urutonde rw’abamaze gukoresha igihe gito (38H25’18’’), agakurikirwa na Ben O’Connor arusha igihe kingana n’iminota 2 n’isegonda rimwe (2’01’’), mu gihe ku mwanya wa 3 haza umunya-Colombia Rigoberto Uran urushwa n’uwambere iminota 5 n’amasegonda 18.


