Amizero
Ahabanza Amakuru Imikino

Tour de France: Julian Alaphilippe yegukanye agace ka mbere kabayemo impanuka 2 zikomeye

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 26 Kamena 2021, Julian AlaPhilippe yegukanye agace ka mbere ka Tour de France yabayemo impanuka habura ibirometero 45 ngo basoze hakomereka abarimo Primoz Roglic na Chris Froome baje mu myanya y’imbere

Ku munsi wa mbere wa Tour de France, abasiganwa bose uko bari 184 bahagurutse Brest berekeza Landerneau hafite intera y’ibirometero 197 na metero 800 (197.8KM). Aba banyonzi babigize umwuga baturutse mu makipe 23 bahataniraga kwegukana agace ka mbere gafatwa nk’urufunguzo muri iri siganwa rikomeye ku isi.

Umufaransa Julian Alaphilippe ukinira Descenunck Quick Step yegukanye aka gace akoresheje igihe kingana n’amasaha 4 n’iminota 39 n’ibice 09, yambikwa umwenda w’umuhondo (Maillot Jaune) nyuma yo gusiga mugenzi we Micheal Matthew wa Team BikeExchange masegonda 8.  

Primoz Roglic (Umunya-Slovenia ukinira Jumbo Visma) yegukanye umwanya wa 3 n’ubwo yaje gukomwa mu nkokora n’impanuka yakoze habura ibirometero 45 ngo asoze, mu gihe indi idakabije yabereye ku birometero 8 uturutse aho bari busoreze.

3 mu basiganwa ntibabashije gusoza agace ka mbere kubera impanuka

Biteganyijwe ko Chris Froome wakomerekeye cyane muri imwe aza kwemeza niba azakomeza iri rushanwa cyangwa agasubika kuryitabira nyuma yo gukorerwa ibizamini kuri uyu mugoroba.

Uko urutonde ruhagaze ku munsi wa mbere w’iri rushanwa:

1. Julian Alaphilippe (Fra/Deceuninck-Quick-Step)

2. Michael Matthews (Aus/Team BikeExchange

3. Primoz Roglic (Slo/Jumbo-Visma)

4. Jack Haig (Aus/Bahrain-Victorious)

5. Wilco Kelderman (Ned/Bora-Hansgrohe)

6. Tadej Pogacar (Slo/UAE-Team Emirates)

7. David Gaudu (Fra/Groupama-FDJ)

8. Sergio Higuita (Col/EF Education-Nippo)

9. Bauke Mollema (Ned/Trek-Segafredo)

10. Geraint Thomas (GB/Ineos Grenadiers)

Related posts

U Rwanda rwatunze agatoki DR Congo ku guhitamo inzira y’imirwano.

N. FLAVIEN

Tanzaniya na Kenya basinyanye amasezerano y’umuyoboro wa Gaze ubahuza.

N. FLAVIEN

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’iy’Ubuhinzi zahawe ba minisitiri bashya.

N. FLAVIEN

1 comment

Hakizimana Jean Bosco June 27, 2021 at 12:19 PM

@Amizero mutugezahwamakuru kugiherwose

Reply

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777