Kuri iki Cyumweru tariki ya 17 Kanama ni bwo ikipe ya APR FC yatsinze Power Dynamos yo muri Zambia ibitego 2-0, byombi byatsinzwe na Djibril Ouatarra mu Nkera y’Abahizi. Umukino ukirangira Super Manager uri kuvugira abakunzi ba APR FC by’agateganyo mu kiganiro n’itangazamakuru yagereranyinje gufana Rayon Sports no kwisiga amavuta ntafate ku ruhu.
Mugisha Frank ‘Jangwani’ usanzwe avugira abafana ba APR FC akurikiranywe we n’abandi basaga 26 ibyaha byo kunyereza amafaranga. Amafaranga bivugwa ko yanyerejwe ni ayifashishijwe mu mukino wa CAF Champions League 2024-24 wahurije APR FC na Pyramids muri Nzeri mu gihugu cya Misiri/Egypt.
Mu gihe Jangwani adahari, ubu abakunzi b’iyi kipe bari kuvugirwa na Gakumba Patrick uzwi nka ‘Super Manager’. Uyu mugabo yamamaye cyane ku mbugankoranyambaga mu biganiro atambutsa ndetse no kugurisha abakinnyi hano mu Rwanda no hanze yarwo.
Ubwo ikipe ya APR FC yari imaze gutsinda Power Dynamos, Super Manager yakinnye ku mubyimba abafana ba Rayon Sports. Ati: “Natanze ubutumwa ndakubwira ngo wowe mukobwa w’umunyarwandakazi aho uri hose, niba ushaka gusa neza va ku gufana Rayon Sports.”
“Nuramuka ufannye Rayon Sports amavuta ntazagufata, uzagenda abantu babone ufite umwera abantu bajye bagira ngo urwaye ise kandi ari ukubera agahinda ko gufana ikipe idatsinda. Noneho uhorane agahinda n’ibibazo, ku Isi ukore ibyaha, igihe nikigera ushaka kujya mu ijuru uzaba uzi urugutegereje.
Uyu mugabo kandi muri iki kiganiro n’itangazamakuru ni ho yanavugiye ko se umubyara yitabye Imana. Yagize ati: “Mbanje kwihanganisha abakunzi banjye n’abakunzi ba ruhago. Nagize ibyago napfushije data uyu munsi, Gakumba orginal naho njyewe ndi fotokopi/photocopy.”
