Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Imikino Imyidagaduro

Stade Amahoro igiye kwakira Rayon Sports na Young Africans yo muri Tanzania mu mukino w’amateka.

Ikipe ya Rayon Sports iri gutegura Umunsi w’Igikundiro, yatangiye imikino iwubanziriza itsinda Gasogi United mu mukino wa gicuti ibitego bibiri ku busa. Iyi kipe iri gutegura umunsi wayo ngarukamwaka kuva mu 2019, imaze kubona intsinzi imwe ikina n’amakipe iba yatumiye, hakaba hibazwa niba izikura imbere y’ikigugu Young Africans yo muri Tanzania.

Bwa mbere mu mwaka wa 2019, Rayon Sports yatangiye ikina na Gasogi United. Rayon Sports yatsinze Gasogi United ibitego bitatu kuri kimwe. Ibitego byatsinzwe na Bizimana Yannick batazira ifi n’inkoko, Dagnogo Drissa, na Rugwiro Hérve naho Gasogi yo kuri uwo mukino yatsindiwe na Nyakagezi.

Gasogi United yakinnye na Rayon Sports ari bwo ikizamuka mu cyiciro cya Mbere cyitwaga Azam Rwanda Premier League icyo gihe. Mu mwaka wakurikiyeho Rayon Day ntiyabashije kuba kubera ko ari bwo u Rwanda n’Isi muri rusange byari byugarijwe n’Icyorezo cya Covid-19.

Mu mwaka wakurikiyeho wa 2021, Rayon Sports yakinnye n’ikipe ya Kiyovu Sports, inzozi ziba mbi ku munsi w’Igikundiro kuva ubwo kugeza magingo aya. Kuri uyu mukino, ikipe ya Kiyovu Sports yatozwaga na Haringingo Francis, yatsinze uyu mukino ibitego bibiri kuri kimwe.

Ibi bitego byatsinzwe na Bigirimana Abedi wamaze kwinjira mu ikipe ya Rayon Sports ndetse na Mugenzi Bienvenue. Igitego rukumbi cya Rayon Sports kitigeze gitanga ibyishimo ku bakunzi bayo cyatsinzwe na Andre Essomba Willy Onana.

Mu mwaka wa 2022 Rayon Sports yaguye imbibi ihitamo gukina n’ikipe yo hanze, maze itumira Vipers SC yo muri Uganda. Ikipe na yo nta kindi yakoze uretse gusukisha amarira abakunzi ba Rayon Sports ku munsi w’Igikundiro.

Igitego cya Vipers SC cyabonetse ku munota wa gatatu ku mupira Bobosi Byaruhanga yateye umunyezamu Hategekimana Bonheur, uba ubaye umukino wa kabiri Rayon Sports iteguye ariko bikarangira nabi.

Umwaka wakurikiyeho wa 2023 Rayon Sports yatumiye Police FC yo muri Kenya maze Kennedy Muguna yongera kubera Aba-Rayons inzozi mbi kuko igitego cye ari cyo cyatandukanyije impande zombi. Mbere yo gukina uyu mukino, Rayon Sports yari yanganyije na Vitalo’o y’i Burundi, ibitego bibiri kuri bibiri ndetse na Gorilla FC igitego kimwe kuri kimwe mu mikino ya gicuti.

Ikipe ya Rayon Sports yari yateguye ibirori bidasanzwe ubwo yakiraga ikipe ya Azam FC yo muri Tanzania umwaka ushize wa 2024, nabwo byongera kurangirira mu marira. Igitego cya Lusajo Mwaikenda yatsinze n’umutwe cyatumye Rayon Sports imara imikino ine yikurikiranya idatsinda ku munsi wayo.

Iyi kipe ikomeje imyiteguro yo gukina na Young Africans yo muri Tanzania ku munsi w’Igikundiro uteganyijwe tariki 15 Kanama 2025 kuri Stade Amahoro i Remera, ku nshuro yayo ya gatandatu abakunzi bayo n’ab’umupira w’amaguru muri rusange bakomeje kwibaza niba nawo uzangira nk’uko n’indi yagiye irangira.

Ni umukino ukomeye w’amateka kuko amakipe yombi (Rayon Sports na Young Africans), ni amakipe afite abafana benshi mu bihugu akomokamo ndetse benshi bakaba bayitirira amakipe ya Rubanda. Kuba agiye guhura akanahurira kuri Stade iri mu zigezweho muri Afurika, bituma hari benshi bemeza ko aya ari andi mateka yanditswe na Rayon Sports ‘Gikundiro’.

Rayon Sports ikomeje imyiteguro y’umunsi ngarukamwaka wayo ‘Rayon Sports Day’.
Young Africans yo muri Tanzania izahura na Rayon Sports kuri Stade Amahoro tariki 15 Kanama 2025.

Related posts

Perezida Kagame na Madamu bishimanye na Gen Muhoozi ku isabukuru ye (Amafoto)

N. FLAVIEN

Wisdom School: Ubumenyingiro bwihariye hirya y’amasomo nk’uburyo bwo gutegurira umunyeshuri guhangana n’ubuzima

N. FLAVIEN

RURA yatangaje ibiciro bishya kuri Litiro ya lisansi na mazutu.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777