Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Ubuzima Umutekano

Somalia: Abarwanyi ba Al Shabaab 43 biciwe mu gitero cy’indege.

Abategetsi ba Somalia batangaje ko abarwanyi 43 ba Al Shabaab barimo abayobozi bakuru babiri, bishwe n’Ingabo z’Igihugu mu gitero cy’indege cyagabwe mu mpera z’icyumweru gishize mu bilometero 14 uvuye mu Karere ka Jamame i Juba.

Ibiro Ntaramakuru bya Somalia, Sonna, ku wa Mbere byatangaje ko igitero cy’indege cyahitanye abayobozi bakomeye ba Al Shabaab barimo Aden Abdirahman Aden na Idris Abdirahim Nur, ukomoka mu Gihugu cya Kenya ndetse n’abarwanyi 43 ba Al Shabaab.

Iki gitero cyagabwe n’abafatanyabikorwa ba Somalia ku wa Gatanu ubwo abarwanashyaka ba Al-Shabaab bateraniraga hamwe ngo bategure ibitero ku basirikare ba Leta mu Birindiro bya Gisirikare bya Barsanguni, bikambitsemo Ingabo z’Igihugu cya Somalia.

Iryo tangazo ntiryagaragaje Igihugu cyafashije Somalia gutera icyo gitero, ariko kenshi indege zitagira abapilote z’Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni zo zimenyerewe gutera imitwe y’itwaje intwaro muri Somalia.

Ryakomeje riti: “Guhagarika icyo gitero cyari giteganyijwe byerekanye ko imbaraga zikomeje kwiyongera mu kurwanya Al Shabaab no kurengera abaturage ba Somalia”.

Aya makuru yatangajwe mu gihe Inama y’Abaminisitiri ya Somalia yashyizeho Brigadier General Ibrahim Sheikh Muhyadin Addow nk’Umuyobozi mushya w’Ingabo z’Igihugu cya Somalia.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ingabo muri Somalia yavuze ko iyi gahunda ishyizweho nyuma y’icyifuzo cyatanzwe cyo gukuraho General Odawa Yusuf, wari muri uwo mwanya kuva muri Werurwe 2019.

General Addow yashyizwe muri izo nshingano yizeweho uburambe kuko yabanje gukora imyanya itandukanye ya gisirikare harimo nko kuyobora ingabo zirinda Umukuru w’Igihugu.

Ibi bibaye nyuma y’uko Somalia muri iki gihe ishyigikiwe n’ingabo z’Ibihugu by’ibituranyi, iki kikaba ari igitero cya kabiri kigabwe kuri Al Shabaab.

Abarwanyi b’umutwe wa Al Shabaab wifuza ko Somalia yagendera ku mahame akakaye y’Idini ya Islam/Photo Internet.

Related posts

Mudahusha ukaze ku Isi ushobora kurasira muri Km 3.2 agahamya yageze muri Ukraine.

N. FLAVIEN

Perezida Kagame yazamuye mu ntera abofisiye ba RDF barenga 600

N. FLAVIEN

Perezida Paul Kagame yambitswe umudali uhabwa inshuti z’akadasohoka za Guinea Bissau [Video]

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777