Amizero
Ahabanza Amakuru Ubushakashatsi Ubuzima

Sobanukirwa n’icyo bita “Gutwitira inyuma y’umura”, ibimenyetso n’ikibitera.

Iyo habaye imibonano mpuzabitsina umugore ari mu gihe cy’uburumbuke habaho gusama. Uku gusama ubusanzwe kubera mu miyoborantanga, urusoro rugafata inzira irumanura rukajya gufata ku mura aho ingobyi ifata, umwana akaba ariho akurira. N’ubwo bimeze bityo, hari gihe bigenda ukundi aho za ntanga zahuriye ( mu muyoborantanga) zigakora igi rikaba ariho riguma cyangwa se rikamanuka rikajya hasi ku nkondo y’umura nk’uko rishobora no kujya ahandi hakikije ibyo bice, ibi bikaba ari byo byitwa “gutwitira inda inyuma y’umura”.

Iki ni ikibazo gikomeye ndetse cyanabyara urupfu kuri nyiri ugutwita ndetse n’umwana uri mu nda mu gihe kidakemuwe hakiri kare kuko mu iremwa rya muntu, Imana yateganyije buri kimwe cyose, uko kizagenda ndetse n’aho kigomba kubera, ibituma iyo habayeho kutajya mu mwanya ukwiye bitera ibibazo bikomeye.

Ni iki gitera gutwitira inyuma y’umura?

Akenshi gutwitira inyuma bikunze kubera mu miyoborantanga aho urusoro rwigumira aho ntiruhave. Bikaba ahanini biterwa nuko imiyoborantanga yangiritse cyangwa yabyimbye ku buryo isa n’iyifunze. Indi mpamvu ibitera ni impinduka mu misemburo ndetse no kuba urusoro rufite ubumuga cyangwa se ruremetse nabi.

Ibyongera ibyago byo gutwitira inyuma y’umura:

  • Kuba na mbere waragize ikibazo cyo gutwitira inyuma y’umura byongera ibyago byo kuba wakongera.
  • Indwara zandurira mu myanya ndangagitsina nk’imitezi, chlamydia na mburugu zishobora gutera kuziba cyangwa kubyimba kw’imiyoborantanga nuko gutwita kukabera inyuma y’umura.
  • Ibinini bikoreshwa mu kuboneza urubyaro bizwi nka microlut bikunze gukoreshwa n’abagore bakibyara kugeza umwana agejeje amezi 6 na byo bishobora gutera iki kibazo kuko bihungabanya ukwinyeganyeza kw’imiyoborantanga
  • Ikinini kirinda gusama gikoreshwa hatarashira amasaha 72 nyuma yo gukora imibonano na cyo gishobora kubitera iyo ugikoresheje ariko ukarenga ugasama
  • Gutwita nyuma yo guhabwa imiti ifasha gutwita kimwe no kuba wateretswemo urusoro (in vitro). No kuba umaze igihe kinini utarasama bishobora kandi kubitera
  • Kuba usamye bwa mbere urengeje imyaka 35
  • Kuba warabazwe nyababyeyi
  • Kuba warasamye ukoresha agapira gashyirwa mu mura gakozwe mu muringa. Nubwo ubusanzwe bidakunze kubaho kwasama ukoresha aka gapira ariko iyo bibaye uba ufite ibyago byinshi ko watwitira inyuma y’umura.
  • Kuba unywa itabi mu gihe uteganya gusama nabyo byongera ibyago byo gutwitira inyuma y’umura.

Ni ibihe bimenyetso bibyerekana?

Gutwitira inyuma y’umura bifite ibimenyetso bigendana nabyo kandi bisaba guhita ujya kwa muganga ukibona kimwe muri byo.

Ikimenyetso cya mbere ni ukubona amaraso ava mu gitsina kandi ukaba uribwa cyane mu kiziba cy’inda. Aha twongereho ko kubona amaraso ubwabyo macye kandi utaribwa atari ikibazo iyo inda ikiri ntoya kuko ni ibintu bisanzwe. Gusa iyo bijyana no kuribwa kiba ari ikibazo

Bitewe n’aho urusoro ruherereye, ushobora no kumva uribwa intugu kandi ugashaka kwituma kenshi. Uko igi rikomeza gukura rishobora gutera umuyoborantanga guturika. Ibi bijyana no kuva cyane kandi uviramo imbere. Ibi bijyana no kuremererwa umutwe no kugwa igihumure nk’uko tubikesha urubuga Umutihealth.

Utihutishijwe kwa muganga hashobora gukurikiraho urupfu. Mu gihe utwite rero, ibi bikakubaho, usabwa guhita ugana kwa muganga bakakuramira vuba. Twongereho ko inda iri inyuma y’umura nta buryo bwo kuyiramira ngo izavuke. Kwa muganga nta yandi mahitamo baba bafite uretse kuyikuramo kugirango baramire ubuzima bw’utwite.

Gutwitira hanze y’umura bitera ibibazo byinshi birimo n’urupfu.

Related posts

Burundi: Hashyizweho Guverinoma nshya, Bunyoni wari Minisitiri w’Intebe ataha amara masa.

N. FLAVIEN

Musanze: Urubyiruko rw’abakorerabushake rwasabwe kutazatatira igihango rwagiranye na Perezida Paul Kagame.

N. FLAVIEN

Dusubire mu 1955 ku itariki yakinweho umukino wa mbere wa UEFA Champions League

KALISA

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777