Sergio Ramos wahoze akinira Real Madrid n’Ikipe y’Igihugu ya Espange yasohoye indirmbo yise ‘Cibeles’, agaragazamo ko yavuye muri Real Madrid atabishaka, ahubwo yahatiwe n’umuyobozi kuyivamo bikaba byaramuteye igikomere.
Ramos wakiniye ikipe ya Real Madrid imyaka 16 akayivamo yerekeza muri Paris Saint Germain muri 2021, nyuma y’uko yari asoje amasezerano ye ntiyongerwe, yagaragaje ko yifuzaga gukomezanya nayo ariko ntibyaba nk’uko yabyifuzaga.
Iki ni igihangano yatangarije abamukurikira ko yamaze kugishyira hanze saa kumi na mirongo itatu n’itandatu (16h36), abinyujije ku rukuta rwe rwa X yahoze ari Twitter. Cibeles ni rimwe mu mazina agize agace Real Madrid yishimira ibikombe yatwaye kitwa Plaza de Cibeles, Ramos akaba yarahakoreye iyi mihango kenshi ari na captain.
Uyu mugabo mu ndirimbo ye harimo amashusho menshi yambaye umwenda wa Real Madrid agaruka ku rugendo rwe rwo guconga ruhago, ubwo yari ageze aho guha ubutumwa Perezida Florentino Pérez yagize ati: “Hari byinshi ntakubwiye byankomerekeje, sinashakaga gusohoka, urambwira uti genda.”
Akimara gutangaza iyi ndirimbo yakiriwe n’abantu mu buryo butandukanye bamwe bamuri inyuma, abandi bavuga ko atakagombye kwitwara nk’uko yabigenje. Iyi ndirimbo kandi yahise ica agahigo ko kurebwa n’abantu basaga million 5 ku mbuga zicuruza umuziki mu gihe kitageze ku masaha 24.
Uyu musore nyuma yo gusozanya na Paris Saint Germain mu 2023 yagarutse muri Sevilla FC, aje gusohoza isezerano yari yarahaye se na sekuru. Ubwo yasinyiraga Real Madrid bamusabye ko agomba kuzagaruka gukinira Sevilla FC umunsi umwe nk’ikipe yo ku ivuko. Yaragarutse ayikinira umwaka umwe, kuri ubu akaba akinira Monterrey yo muri Mexico.