Ubuyobozi bwa Rwanda Premier League nyuma yo kumara amatsiko abakunzi b’umupira w’amaguru, bukababwira ko Shampiyona y’Umupira w’Amaguru mu Rwanda izatangira tariki 12 Nzeri 2025, amakipe yamaze kumenya uko azahura. Iyi ngengabihe yasize APR FRC na Rayon Sports zigomba guhura ku mukino w’umunsi wa karindwi wa shampiyona.
Ku wa Kane tariki ya 21, Rwanda Premier League nk’urwego rushinzwe gutegura shampiyona nibwo rwatangaje ko shampiyona y’umwaka w’imikino 2025-2026, izatangira ku wa 12 Nzeri 2025, ikarangira ku ya 24 Gicurasi 2026. Aha n’ubwo aya matariki yari agiye hanze ntabwo hari hashyizweho uko amakipe agomba kwakira no kwakirwa hagati yayo.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Kanama 2025 ni bwo ibyo abenshi bibazaga byashyizweho akadomo. Rwanda Premier League nk’urwego rushinzwe gutegura shampiyona, rubinyujije ku mbugankoranyambaga zarwo rwatangaje uko amakipe azahura mu gice kibanza cya shampiyona.
Imikino izatangira ari ku wa Gatanu tariki 12 Nzeri 2025 hakinwa umukino umwe uzahuza Gorilla FC na AS Muhanga saa cyenda (15h00) z’amanywa kuri KIGALI PELÉ STADIUM. Ku wa Gatandatu wa tariki 13 Nzeri 2025 hateganyijwe imikino ine, itatu muri yo izatangira saa cyenda (15h00) undi ube saa kumi n’ebyiri (16h00).
Mu iteganyijwe kuba saa cyenda (15h00) harimo uzahuza Etincelles FC na Gasogi United kuri Sitade Umuganda, Bugesera FC na Gicumbi FC kuri Sitade ya Bugesera, Mukura VS na Musanze FC kuri Sitade Kamena, Police FC na Rutsiro FC kuri KIGALI PELÉ STADIUM.
Umukino wa saa kumi n’ebyiri (18h00) kuri uyu munsi wa mbere wa shampiyona uzahuza Rayon Sports na Kiyovu kuri KIGALI PELÉ STADIUM. Umukino wagombaga kuzahuza APR FC na Marine FC ugomba kuba ikirarane bitewe nuko APR FC igiye kwitabira CECAFA Kagame Cup.
Umukino w’ishyiraniro abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda baba bategereje ni uwa APR FC na Rayon Sports. Uyu mukino washyizwe ku munsi wa karindwi, aho uteganyijwe kuba ku wa Gatandatu wa tariki 08 Ugushyingo 2025 saa cyenda (15H00). APR FC niyo igomba gutangira yakira Rayon Sports muri Sitade Amahoro.