Abaturage mu Burusiya batoye Igihugu cy’Ubudage kiza gisimbuye Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’Igihugu bafata nk’umwanzi wabo wa mbere, aho bagaragaza ko bubabangamiye cyane ndetse ngo muri iyi minsi ho bikaba ari akarusho.
Gutorwa ku gihugu cy’Ubudage bije nyuma yo gusubira ku buyobozi kwa Perezida Donald Trump ngo ayobore Leta Zunze Ubumwe za Amerika zari kuri uyu mwanya mu gihe kigera ku myaka 13.
Kuba Trump ayoboye Amerika bikaba byaragabanyije igitotsi mu mubano wazo n’u Burusiya, bikaba ari nabyo byatumye uyu mwanya ufatwa n’Igihugu cy’ Ubudage nk’uko byatangajwe na Leta iyobowe na Vladimir Vradimirovic Putin.
Leta y’Uburusiya iherutse gutangaza ko Igihugu cy’Ubudage ari cyo mwanzi wa mbere w’ u Burusiya kigakurikirwa n’Ubwongereza, hagakurikiraho Ukraine ya bwana Zelensky, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikaba ziza ku mwanya wa kane.
Yanditswe na Lucky Desire/WWW.AMIZERO.RW