Imodoka ya Coaster yari itwaye abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi yavaga i Gicumbi yerekeje mu karere ka Musanze (hombi ni mu majyaruguru y’u Rwanda) yakoze impanuka igeze mu makorosi y’ahitwa mu Rwiri, umubyeyi witwa Chantal Nyirandama ahita agwa aho, abandi batandatu barakomereka cyane.
Amakuru WWW.AMIZERO.RW yahawe ngo ni uko ubwo iyi modoka yamanukaga muri uyu muhanda wa kaburimbo Gicumbi-Base, ahagana saa moya n’igice z’igitondo (7h30) kuri iki Cyumweru tariki 24 Ugushyingo 2024 ubwo yari igeze mu karere ka Rulindo, Umurenge wa Cyungo, ahitwa mu Rwiri inanirwa gukata ikorosi maze ngo ni ko gukubita umugunguzi w’umuhanda ihita yibirindura.
Iyi mpanuka ikimara kuba, hahise hatangira ubutabazi bw’ibanze, abakomeretse bakaba bahise bihutanwa kwa muganga, bamwe bari kuvurirwa ku bitaro bya Kinihira, mu gihe abakomeretse bikomeye boherejwe mu bitaro byisumbuye kugirango bahabwe ubuvuzi bwisumbuye.
Aya makuru kandi yemejwe n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, wemeje ko umuntu umwe yahise apfa. Ati: “Ni byo koko iyo Coaster yari itwaye abantu bagiye mu nama i Musanze, bavuye i Gicumbi. Umwe yahise ahasiga ubuzima, abandi batandatu barakomereka cyane, ndetse hari n’abakomeretse byoroheje, bose bari kwitabwaho”.
Yakomeje avuga ko hagikorwa iperereza kugirango hamenyekane icyaba cyateye iyi mpanuka, akaba asaba abakoresha umuhanda kwitwararika ibimenyetso bibayobora ndetse abatwara bakagerageza kugendera ku muvuduko wagenwe no gusuzumisha ibinyabuziga igihe cyose biri ngombwa.
