Nyuma yo gusurwa na Korali Ebenezer yo kuri ADEPR Mukamira II mu Karere ka Nyabihu, abasengera ku Itorero rya ADEPR Mutara, Paruwasi Byimana, Ururembo rwa Nyabisindu, Akarere ka Ruhango bari mu byishimo bidasanzwe batewe n’urukundo rudasanzwe babonanye iyi Korali kuko uretse impamba ikomeye mu buryo bw’umwuka, banabasigiye impamba ikomeye mu buryo bw’amafaranga, bituma babonako ibyo baririmba bitari ku munwa gusa ahubwo biri no ku mutima.
Abaririmbyi, abaterankunga ba Korali Ebenezer ikorera umurimo w’Imana ku Itorero ADEPR Mukamira II ndetse n’abayobozi bo kuri iri torero berekeje mu Karere ka Ruhango ku Itorero rya Mutara, Paruwasi ya Byimana, Ururembo rwa Nyabisindu, mu ivugabutumwa ry’iminsi ibiri, kuwa Gatandatu tariki 11 Ugushyingo no ku Cyumweru tariki 12 Ugushyingo 2023, mu bikorwa bakoze bakaba baranafashije iri torero kugura ibyuma bya muzika aho iyi Ebenezer yabahaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni (1,000,000Frw), aya akaba yaraje yiyongera ku yatanzwe n’abakirisito b’iri torero ndetse n’abaterankunga babo.
Bamwe mu baririmbyi ba Korali Ebenezer baganiriye n’umunyamakuru wa WWW.AMIZERO.RW bavuga ko bashingiye ku kuba nta kure habaho Imana itakura umuntu kuko ngo nabo bari inzahare ariko ubu Imana ikaba yarabazuye, ngo ibi bituma bumva neza uburemere bw’umurimo w’Imana maze bagakora batiganda kuko bazi neza agaciro ko gukorera Imana iyo ubikora ubikunze kandi ukiranuka.
Umuyobozi wa Korali Ebenezer, Hakizimana Frédéric, ahamya ko iyo bigeze ku gukorera Imana, abaririmbyi ayoboye bakora batiganda kuko bazi neza aho yabakuye kuri ubu bakaba bakomeje guharanira ikamba ritangirika. Ati: “Ntabwo twareka kuyikorera kuko nayo hari byinshi cyane yadukoreye ari nabyo bituma twumva twafasha bagenzi bacu batwiyambaza igihe icyo ari cyo cyose”.
Umwe mu banyamasengesho bo kuri ADEPR Mutara akaba n’umwe mu bagize uruhare mu gutumira Korali Ebenezer, madame Gahondogo avuga ko atabona uko ashimira aba baririmbyi kuko ngo babagiriyeho umugisha udasanzwe. Ati: “Ni ukuri aba bantu sinabona uko mbavuga kuko ibyo badukoreye ni imirimo y’Uwiteka gusa, ntabwo umwana w’umuntu yabyiyumvisha. Ariko uzi umuntu uza akaguha miliyoni kandi yatanze n’andi nk’ayo mu matike ndetse ukongeraho ko turi mu itumba. Imana yo mu Ijuru izahore yibuka iyi mirimo”.
Itorero rya Mutara, Paruwasi Byimana, Ururembo rwa Nyabisindu mu Ntara y’Amajyepfo, ni rimwe mu matorero usanga afite amikoro macye kuko agace aherereyemo ari agace kadafite ibikorwa byinshi byinjiriza abagatuyemo aho usanga benshi batunzwe n’ubuhinzi nabwo budatanga umusaruro ushimishije kubera ubutaka busharira. Kuba bimeze bityo, usanga n’amakorali yaho adateye imbere kuko kugera ku bikoresho n’ibikorwa byisumbuye bibagora cyane, bagahora ku ntera ijya kuba iyo hasi nyamara atari ku bushake ahubwo ari ukubera ubushobozi.



