Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Ubukungu

Rubavu: Rwabuze gica hagati y’Akarere na Kiliziya Gatolika bapfa ubutaka.

Ubutaka bugizwe n’ibibuga by’imikino itandukanye biri mu marembo y’ibiro by’Akarere ka Rubavu, mu Murenge wa Gisenyi, Akagari ka Nengo, imbere neza ya Paruwasi Gatolika ya Stella Maris, bukomeje guteza impagaragara hagati y’Akarere ka Rubavu na Kiliziya Gatolika, aho buri wese abwita ubwe.

Iki kibazo cy’ubutaka by’umwihariko cyagarutsweho mu mpera z’Ukwezi gushize, tariki 25 Nzeri 2022, mu Nama Njyanama isanzwe y’Akarere ka Rubavu yateranye maze Perezida wayo, Doctor Kabano Ignace avuga ko mu myaka yashize hagiye haba amakosa mu ibarurwa ry’ubutaka abaturanyi bakibaruzaho ubutaka butari ubwabo ngo ni nako byagenze kuri Kiliziya Gatolika yibarujeho ubutaka bw’Akarere.

Ati: “Mu bihe byashize hagiye haba amakosa mu gihe cy’ibarura ry’ubutaka bikarangira abaturanyi bibarujeho ubutaka bw’abo badikanyije, ni nako natwe twasanze ubutaka bw’Akarere bwaribarujweho na Kiliziya Gatolika, ari nayo mpamvu twatangiye ibiganiro nabo kugira ngo turebe uburyo ubwo butaka bwagaruzwa dore ko ari ikibazo kiri henshi kandi ubutaka bwibarujweho gutyo bugomba kugaruka mu mitungo y’Akarere”.

Dr. Kabano yongeyeho ko amateka agaragaza ko ubu butaka Kiliziya Gatolika yabutijwe mu myaka myinshi ishize, ibwubakaho ibibuga by’imyidagaduro kandi byafashije urubyiruko rwinshi mu myidagaduro gusa ngo yabwibarujeho mu buryo butemewe.

Padiri Hakizayezu Emmanuel ushinzwe gukurikirana ibirebana n’ubutaka muri Diyosezi Gatolika ya Nyundo, ku murongo wa telephone, yabwiye WWW.AMIZERO.RW ko ibyo Akarere kavuga atari ukuri, ko ahubwo ubutaka ari ubwa Kiliziya, nabo ngo bakaba baratunguwe no kumva Akarere ka Rubavu kavuga ko ubu butaka ari ubwako.

Ati: “Biriya bibuga byubatswe na Kiliziya gatolika n’ubutaka ni nayo ibukoresha, natwe twumvise Akarere kavuga ngo ubutaka ntabwo ari ubwacu turatungurwa kugeza ubwo twahise twandikira ubuyobozi bw’Akarere ariko ntacyo turasubizwa kugeza ubu”.

Hakomeje kwibazwa ikizakurikira uku kutumvikana kuri nyiri ubu butaka, mu gihe bizwi ko Kiliziya gatolika yatangiye gahunda yo kubaruza cyangwa se kwandikisha ubutaka bwayo cyera, aho bivugwa ko ibyemezo by’ubutaka bwose bafite biba bibitswe i Roma kwa Papa, hakibazwa niba Akarere kaba kizeye neza ko ubwo butaka koko ari ubwako cyangwa se ari aka za mpaka za ngo turwane.

Ubu butaka bukomeje guteza ibibazo hagati y’Akarere ka Rubavu na Kiliziya Gatolika.
Hari ibibuga by’imyidagaduro.
Ubu butaka buri hagati y’Ibiro by’Akarere na Kiliziya Gatolika Paruwasi ya Stella Maris.

Yanditswe na Yves MUKUNDENTE @AMIZERO.RW

Related posts

Perezida Xi Jinping na mugenzi we Vladimir Putin basabye ko OTAN itakomeza kwegera Uburusiya.

N. FLAVIEN

Rubavu: Akanyamuneza ni kose ku bacuruzi bongerewe igishoro.

N. FLAVIEN

Sobanukirwa n’icyo bita “Gutwitira inyuma y’umura”, ibimenyetso n’ikibitera.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777