Ubwo yari muri gahunda yo kumurika ku mugaragaro igishushanyo mbonera cy’ubukerarugendo mu karere ka Rubavu n’icyerekezo cy’ubukerarugendo muri aka karere, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Dushimimana Lambert, yashimye Akarere ka Rubavu n’abafatanyabikorwa ku gikorwa cy’indashyikirwa bamuritse, ahishura ko Rubavu ibabereye imfura ariko imishinga nk’iyi ikwiye gutangira vuba no mu tundi turere tugize Intara ayoboye.
Mu butumwa yatanze, Guverineri Dushimimana Lambert, yashimye uko umushinga wateguwe, avuga ko ukomatanyije byinshi byakurura ba mukerarugendo bagasura Akarere ku bwinshi, avuga ko n’utundi turere tugize Intara ayoboye vuba bidatinze bazaba bamaze gufata iki cyerekezo maze ngo kigahinduka icy’Intara yose.
Kuba Intara y’Iburengerazuba yose yashyirwa muri iyi gahunda ireshya abakerarugendo nta gitangaza kirimo kuko mu turere turindwi tuyigize, dutanu twose dukora ku kiyaga cya Kivu, kimwe mu byiza nyaburanga bikurura ba mukerarugendo benshi.
Igishushanyo mbonera cy’ubukerarugendo mu karere ka Rubavu “Rubavu Nziza”, kigizwe n’ubwato butatu buri mu mazi, izuba rirenga rirasa mu kiyaga cya Kivu ndetse n’amagambo “Rubavu Nziza” yanditse hasi. Ibi byose bikaba bigaragaza ubwiza ahanini bushingira ku kiyaga cya Kivu gisurwa na benshi mu Rwanda.

