Amizero
Ahabanza Amakuru Ibidukikije Iteganyagihe Ubuzima

Rubavu: Inkangu yacitse nta mvura yahitanye abana babiri.

Hagati ya Saa moya na Saa mbiri z’igitondo kuri uyu wa Kane tariki 28 Mata 2022, abaturage batuye mu Kagari ka Nyundo, Umurenge wa Nyundo, Akarere ka Rubavu, batunguwe n’inkangu, ubwo babonaga umusozi uturitse, ubutaka bugatemba ari nabwo bwahitanye abana babiri bari bagiye kuvoma.

Nk’uko byemejwe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyundo, bwana Habimana Aaron, ngo iyi nkangu yabaye nta mvura yaguye, gusa avuga ko kuba yacitse ari ingaruka z’imvura imaze iminsi igwa.

Yagize ati: “Nta mvura yaguye uyu munsi ndetse n’ejo hashize ntayaguye, gusa imaze iminsi igwa, biboneka ko ari ingaruka z’iyo imaze iminsi igwa amazi akaba yarinjiye mu butaka ari menshi.”

Habimana avuga ko abana bahitanywe n’inkangu ari babiri, kuko aribo bavugwa n’ababonye inkangu iba. Ati: “Abana babiri bari bagiye kuvoma ni bo bamenyekanye, kuko abandi bacyekwa bagiye baboneka.”

Iyi nkangu yabereye mu Kagari ka Nyundo, ibaye ikurikiye indi yabaye muri Gashyantare uyu mwaka nayo yatwaye imyaka y’abaturage kuko ngo nta baturage bari bahatuye ahubwo hari imyaka irimo ibisheke by’abaturage ngo akaba ari byo byangijwe ku buso bunini nk’uko byatangajwe na Kigalitoday.

Mu rwego rwo kubungabunga ahangijwe n’inkangu, ngo abaturage bagiye gutera amashyamba abafata ubutaka aha hangijwe, birinda ko n’ubutaha hakongera hakagenda.

Abana byemejwe ko bagwiriwe n’uyu musozi watwawe n’inkangu ni Uwiduhaye Clementine w’imyaka itanu y’amavuko na Bigengimana Cyprien w’imyaka umunani hari kandi abandi bivugwa ko bakomeje gushakishwa ariko ngo bamwe bakaba bamaze kuboneka.

Abaturage bari benshi ahacitse inkangu bareba ibyangiritse
Umusozi waturitse ubutaka buratemba
Urebye neza ubonako hasi hari amazi aturukayo

Related posts

Biravugwa ko Col Makanika wari umuyobozi wa Twirwaneho yaba yishwe na FARDC.

N. FLAVIEN

Trump yasabye Hamas kurekura imbohe mbere y’umunsi wo kurahira.

KALISA

U Rwanda mu biganiro byo kwakira abirukanwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777