Ba gitifu b’Imirenge ibiri barimo uwa Rugerero aho umutetsi aherutse guhagararira Akarere mu gikorwa cyo Kwibuka birukanwe mu kazi burundu kubera amakosa atandukanye.
Ba gitifu birukanwe mu kazi ni Habimana Aaron w’Umurenge wa Nyundo, Murenzi Augustin wayoboraga Umurenge wa Rugerero na Biryabanzi Onesphore wari umukozi w’Akarere ka Rubavu ushinzwe ubwisungane mu kwivuza.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwemeje aya makuru ariko bwirinda kuvuga amakosa bakoze yatumye birukanwa.
N’ubwo ubuyobozi bw’Akarere bwirinze gutangaza icyo bazize, nka Murenzi Augustin wayoboraga Umurenge wa Rugerero bivugwa ko yazize kugira uburangare mu kazi bigatuma ubuyobozi buhagararirwa n’umutetsi mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu rwunge rw’amashuri rwa Nkama.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse yemeje ko birukanwe ariko yirinda kuvuga icyo bazize nk’uko tubikesha Igihe.
Yagize ati: “Nibyo koko birukanwe ariko ntabwo byemewe kuvuga amakosa umukozi aba yakoze, kuko biba byaganiweho hagati y’umukozi n’ubuyobozi’’.
Yakomeje avuga ko batazasabirwa gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera. Meya Kambogo yasabye abakozi basigaye mu kazi kubahiriza amategeko agenga umurimo ko nta kidasanzwe kuba bagenzi babo birukanwe.
Kwirukana abakozi benshi byaherukaga mu Ukuboza 2019 ubwo uwari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Shyaka Anastase yasuraga aka Karere agasaba abakozi b’Akarere ka Rubavu kuva muri ndi ‘Umugoyi’ na ndi ‘Umugogwe’ bakagendera muri gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’.