Amizero
Ahabanza Amakuru Umutekano

RDF yungutse abandi basore n’inkumi bo mu mutwe udasanzwe ‘Special Forces’.

Igisirikare cy’u Rwanda, RDF gikomeje kubaka imbaraga ku rwego rwo hejuru, haba mu bikoresho bigezweho ndetse n’imyitozo idasanzwe ari nayo ihindura abayikora abadasanzwe nk’uko byagenze ku basore n’inkumi bashoje amahugurwa ahabwa abasirikare bo mu mutwe udasanzwe mu Ngabo z’u Rwanda, RDF.

Ubwitange n’umurava by’aba basore, byatumye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Jean Bosco Kazura abashimira nyuma y’amezi 10 mu myitozo ihabwa abasirikare bo mu mutwe udasanzwe (Special Operation Forces) ariko umurava n’ikinyabupfura bigakomeza kubaranga.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Ukuboza 2022, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura yashimiye aba basirikare basoje imyitozo kuko babaye indashyikirwa mu bikorwa byabo ndetse bagaragaza n’ikinyabupfura.

Gen Kazura wasoje ku mugaragaro aya mahugurwa, yabasabye gukoresha ubumenyi bahawe barinda ubusugire bw’u Rwanda n’abaturage barwo mu gihe batangiye akazi kabo.

Sous Lieutenant Kanyamugenge Emmanuel niwe wahembwe nk’uwahize bagenzi be mu myitozo itandukanye bakoze, akurikirwa na Sous Lieutenant Emmanuel Kwizera Nkangura.

Aba basirikare bo mu mutwe udasanzwe (Special Forces) basoje iyi myitozo, bari bamaze amezi 10 bakarishya ubumenyi mu kigo cya gisirikare cya Nasho giherereye mu Karere ka Kirehe, Intara y’Iburasirazuba.

Bigishijwe gutegura no kuyobora Operations zidasanzwe (Special Operations)
Aba basirikare bo mu mutwe udasanzwe basabwe kurinda ubusugire bw’Igihugu mu buryo bwose.
Aba bakomando bashya batojwe kurwanira n’ahagaragara ko hagoranye cyane.

Related posts

Kayonza: Akaga gakomeye ku bana bavuka ku babyeyi batipimisha Virusi itera SIDA igihe batwite.

N. FLAVIEN

Rubavu: Polisi yaguye gitumo uwaranguzaga urumogi

N. FLAVIEN

Kwibohora28: Gutaha ibikorwa birimo amagorofa 14 ni bimwe mu byaranze umunsi wo kwibohora muri Musanze.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777