Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bwashyikirije abashoramari b’Abanyamerika urutonde rw’ibirombe birimo n’ibya Rubaya, biherereye muri teritwari ya Masisi, nubwo aka gace kagenzurwa n’ihuriro rya AFC/M23 kuva mu ntangiriro za Gicurasi 2024.
Ibiro ntaramakuru Reuters byatangaje ko iyi nyandiko yashyikirijwe uruhande rwa Amerika tariki ya 5 Gashyantare 2026, i Washington, mu nama ya mbere ya komite ihuriweho ishinzwe gukurikirana amasezerano y’ubufatanye mu bucukuzi n’itunganywa ry’amabuye y’agaciro. Aya masezerano yashyizweho umukono hagati ya RDC na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Ukuboza 2025.
Urutonde rw’ibirombe ruzasuzumwa n’inzobere z’Abanyamerika harebwa niba bifite amabuye y’agaciro y’ingenzi kandi niba nta mbogamizi z’umutekano zabangamira ishoramari.
Minisitiri w’Ubukungu wa RDC, Daniel Mukoko Samba, yavuze ko nubwo Rubaya itari mu maboko y’ingabo za Leta, igihugu gifite uburenganzira bwo kuyishyikiriza abafatanyabikorwa.
Ku rundi ruhande, Umuyobozi wungirije wa AFC/M23 ushinzwe politiki na dipolomasi, Bertrand Bisimwa, yanenze iki cyemezo, avuga ko kugurisha umutungo utagenzurwa ari uburyo bwo gushaka uko habaho.
Rubaya ni igice cy’ingenzi ku bukungu bwa RDC kuko gikungahaye kuri coltan, ifite agaciro kanini ku isoko mpuzamahanga, aho bivugwa ko ishobora kugera kuri 15% by’umusaruro w’iyi mabuye ku rwego rw’Isi.


