Leta ya Qatar yatangaje ko ishima ibyatangajwe na Leta y’u Rwanda na Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo byo kwiyemeza guhosha no kugabanya ubushyamirane mu burasirazuba bwa DR Congo, bijyanye n’itangazo ry’umutwe w’inyeshyamba wa M23 urwanya ubutegetsi bwa DR Congo ryo kuva mu mujyi wa Walikale n’inkengero zawo.
Ku wa gatandatu tariki 22 Werurwe 2025, umutwe wa M23 wavuze ko wafashe icyemezo cyo kwimura ingabo zawo uzikura mu mujyi wa Walikale no mu turere tuwukikije nyuma y’iminsi ibiri wemeje ko wafashe uwo mujyi wo muri Teritwari ya Walikale, inini mu zigize Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
M23 ivuga ko yabikoze mu gushaka ko habaho umuti unyuze mu mahoro. Leta y’u Rwanda yavuze ko ishima icyo gikorwa cya M23 cyo mu rwego rwo gushyigikira gahunda z’amahoro zirimo gukorwa, n’itangazo rya DR Congo ko ibitero bya FARDC na Wazalendo bizahagarara.
U Rwanda rwatangaje ko rwiyemeje gukorana n’impande zose kugira ngo ibyiyemejwe bigerweho, hagamijwe kugera ku gisubizo kirambye cya politike n’umutekano ku karere.
Umuryango w’Abibumbye, DR Congo n’Ibihugu bimwe byo mu burengerazuba bw’isi bashinja u Rwanda gufasha inyeshyamba za M23. Ibyo u Rwanda rwakunze gutera utwatsi rukavuga ko ibibazo bya DR Congo bireba abanyekongo ubwabo, gusa ko rwo tugomba gukaza ingamba z’ubwirinzi ku buryo umutekano warwo usugira ugasagamba.
Mu kiganiro n’abanyamakuru i Kinshasa, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa DR Congo, madame Thérèse Kayikwamba Wagner yavuze ko bizeye ko itangazo rya M23 rikurikirwa n’ibikorwa bifatika, ati: “Ni ngombwa kureba uko ibyo bizigaragaza. DR Congo irashaka amahoro anyuze mu biganiro.”
Nubwo ku wa gatandatu tariki 22 Werurwe 2025 M23 yatangaje ko yimuye abarwanyi bayo ibakura mu mujyi wa Walikale, Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI na Radio Okapi iterwa inkunga n’Umuryango w’Abibumbye, ikorera muri DR Congo, zatangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere ko abarwanyi ba M23 bari bakiboneka mu mujyi wa Wakilale.
Radio Okapi yasubiyemo amagambo ya benshi bayihaye amakuru bariyo bavuga ko inyeshyamba za M23 zikiri muri Walikale-Centre. Nta cyo M23 yari yatangaza ku mugaragaro kuri ibi byatangajwe n’ibi bitangazamakuru nk’uko tubikesha BBC.
Mu itangazo ryayo ryo kuri uyu wa mbere tariki 24 Werurwe 2025, Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Qatar yavuze ko ibyatangajwe n’u Rwanda na DR Congo ibibona nk’intambwe nziza ikomeye iganisha ku kugera ku mutekano n’amahoro mu karere.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Perezida Félix Tshisekedi wa DR Congo bari bahuriye mu nama yatunguye benshi yabereye i Doha mu murwa mukuru wa Qatar ku wa kabiri w’icyumweru gishize, bahujwe na Emir wa Qatar Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani.
Iyo nama yari mu rwego rw’ibikorwa byo guhosha uko ibintu bimeze mu burasirazuba bwa Repubilika ya Demokarasi ya Congo nkuko itangazo rihuriweho n’u Rwanda, DR Congo na Qatar ryabivuze icyo gihe.
Mu itangazo ryayo ry’uyu munsi, Qatar ivuga ko yizeye ko ubu buryo bwubaka hamwe n’umwuka mwiza ku mpande zombi bizakomeza kugira ngo habeho kurinda abasivile no kugera ku mutekano n’iterambere birambye.
Qatar ivuga ko ishyigikiye inzira y’amahoro ya Nairobi na Luanda, zahurijwe muri gahunda imwe ya EAC-SADC, no gucyemura amakimbirane binyuze mu biganiro n’uburyo bw’amahoro, hubahirizwa amategeko mpuzamahanga.
Abakuru b’Ibihugu bo mu miryango ya EAC na SADC bitezwe guhurira mu nama kuri uyu wa mbere yo mu buryo bw’ikoranabuhanga ry’iyakure, biga ku buryo bwo kugera ku mahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa DRC.
Iyo nama ije ikurikiye iy’abaminisitiri bo muri EAC na SADC yabereye i Harare mu murwa mukuru wa Zimbabwe ku wa mbere w’icyumweru gishize yareberaga hamwe uko byifashe, ikaba yaranateguraga iy’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma iterana kuri uyu wa Mbere.
