Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine yavuze ko abantu batanu bapfuye naho abandi babarirwa mu bihumbi za mirongo basigara nta muriro w’amashanyarazi bafite muri Ukraine, nyuma y’ibitero bikomeye bya misile n’indege nto z’intambara zitagira abapilote (drones) Uburusiya bwayigabyeho mu ijoro ryacyeye.
Minisiteri y’ingabo ya Pologne (Poland), umuturanyi wa Ukraine, yemeje ko yahise ihagurutsa indege zayo z’intambara mu rwego rwo kurinda umutekano w’ikirere cyayo. Indege z’intambara zo mu muryango wo gutabarana w’Uburayi n’Amerika (OTAN), na Pologne irimo, na zo zahise zikwira muri icyo kirere.
BBC yatangaje ko abantu bane bo mu muryango umwe, barimo n’umukobwa w’imyaka 15, bishwe n’igitero cyagabwe mu cyaro cya Lapaivka, muri ibyo bitero byibanze ku mujyi wa Lviv, uri hafi y’icyo cyaro, mu burengerazuba bwa Ukraine.
Minisiteri y’ingabo y’Uburusiya yavuze ko yagabye igitero kinini cyane kandi cyagenze neza ku gisirikare cya Ukraine no ku bikorwaremezo bya Ukraine.
Undi muntu umwe wo muri uwo muryango yakomeretse, hamwe n’abaturanyi bawo babiri, mu gitero cyishe abo mu muryango we mu cyaro cya Lapaivka muri Ukraine.
Umuntu umwe na we yapfuye mu mujyi wa Zaporizhzhia, mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Ukraine. Zelensky yavuze ko Uburusiya bwarashe misile zirenga 50, bunagaba ibitero bya ‘drone’ bigera kuri 500.
Ibitero byo mu mujyi wa Lviv byamaze amasaha menshi, bituma serivisi zo gutwara abantu n’ibintu ziba zihagaritswe ndetse n’umuriro w’amashanyarazi urabura.
Perezida Zelensky yavuze ko uturere twa Ivano-Frankivsk, Chernihiv, Sumy, Kharkiv, Kherson, Odesa na Kirovohrad, na two twagabweho ibitero.
Yongeyeho ati: “Dukeneye ubundi burinzi n’ishyirwa mu bikorwa ryihuse cyane ry’amasezerano yose ya gisirikare, cyane cyane ay’ubwirinzi bwo mu kirere, mu rwego rwo kwambura iri terabwoba ryo mu kirere igisobanuro icyo ari cyo cyose.
“Agahenge k’uruhande rumwe ko mu kirere karashoboka, ndetse icyo ni cyo nyirizina gishobora gufungura inzira iganisha ku biganiro nyabyo.”
Ibitero by’Uburusiya bibaye nyuma y’iminsi umutegetsi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika avuze ko Igihugu cye kizashyigikira Ukraine mu bitero bigera imbere kure ku butaka bw’Uburusiya.
Ubuyobozi bw’ibikorwa bya gisirikare mu ngabo za Pologne bwatangaje ubutumwa ku rubuga nkoranyambaga rwa X bugira buti: “Indege za Pologne n’iz’abo dufatanyije zirimo gukorera mu kirere cyacu, mu gihe ubwirinzi bw’ikirere bwo ku butaka hamwe n’uburyo bw’ubutasi bwa ‘radar’ bwashyizwe ku rwego rwa mbere rwo hejuru cyane rwo kuba bwiteguye.”
Uburusiya bukomeje gukaza umurego mu bitero byabwo ku bikorwaremezo by’ingufu z’amashanyarazi bya Ukraine, mu gihe igihe cy’ubukonje bwinshi kiri hafi.
Kuva Uburusiya bugabye igitero gisesuye kuri Ukraine mu mwaka wa 2022, ingabo zabwo zigaruriye byinshi mu bice by’akarere ka Donbas ko mu burasirazuba bwa Ukraine, birimo na Luhansk na Donetsk. Kugeza ubu Uburusiya bugenzura kimwe cya gatanu (1/5) cy’ubutaka bwa Ukraine, harimo n’umwigimbakirwa wa Crimea, bwiyometseho mu mwaka wa 2014.
Mu Burusiya, ubwirinzi bwo mu kirere bwashenye ‘drone’ 32 za Ukraine mu ijoro ryacyeye, nkuko byatangajwe kuri iki cyumweru n’ibiro ntaramakuru RIA bya Leta y’Uburusiya, ubwo byasubiragamo amakuru ya Minisiteri y’ingabo y’Uburusiya.
Muri iki cyumweru, Keith Kellogg, intumwa yihariye ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri Ukraine, yabwiye Televiziyo Fox News yo muri USA ko Igihugu cye kizashyigikira Ukraine mu kugaba ibitero imbere kure ku butaka bw’Uburusiya.
Ubwo yari abajijwe niba aho Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump ahagaze ari uko Ukraine ishobora kugaba ibitero bigera kure, Kellogg yagize ati: “Igisubizo ni yego, gukoresha ubushobozi bwo kurasa kure, nta hantu ho kwikinga hahari.”