Amizero
Amakuru Amakuru mashya Trending News Umutekano

Polisi y’u Rwanda yinjije mu mwuga abarenga 1.900

U Rwanda rwungutse abapolisi bato bashya 1.903 barimo abahungu 1.544 n’abakobwa 359 nyuma yo kurangiza amahugurwa n’imyitozo bibinjiza muri uyu mwuga.

Byabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Ukuboza 2025, nyuma y’amasomo bari bamazemo amezi umunani mu kigo cy’amahugurwa cya Polisi y’u Rwanda giherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana.

Umuyobozi w’Ishuri rya Polisi rya Gishari, CP Robert Niyonshuti, yavuze ko abapolisi bato barangije amasomo ari 1903 barimo 40 bazahabwa Urwego rw’Igihugu rw’Igorora (RCS), n’abapolisi 178 batorejwe mu Ishuri rikuru rya Polisi rya Musanze aho bari no kwigira kaminuza mu mashami anyuranye.

Yakomeje avuga ko abatorejwe mu Ishuri rya Polisi rya Gishari batangiye amahugurwa tariki ya 17 Mata 2025 ari 1.748, abasoje bakaba ari 1.725, kuko abagera kuri 23 batashoboye gusoza aya mahugurwa kubera impamvu zitandukanye zirimo uburwayi n’imyitwarire itajyanye n’indangagaciro za Polisi y’u Rwanda.

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta, yashimiye Perezida wa Repubulika ku cyerekezo cyiza n’ubushobozi ahora ashakira iyi Minisiteri n’inzego z’umutekano kugira ngo zishobore kuzuza neza inshingano zo gucunga umutekano w’Abanyarwanda n’imitungo yabo.

Yavuze ko Abanyarwanda babuze umutekano igihe gihagije ndetse banabona ingaruka zabyo ari na yo mpamvu bakwiriye kuwucunga cyane.

Minisitiri Biruta yavuze ko abanyabyaha bakomeje guhindura amayeri ariko ko n’inzego z’umutekano ziticaye, asaba abasoje amahugurwa gufatanya n’inzego basanze mu gukomeza gusigasira umutekano.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko muri aya mezi 12 Ishuri ry’Amahugurwa rya Polisi rya Gishari ryahuguye Abapolisi na Dasso bagera ku 8529 mu mahugurwa n’amasomo atandukanye yari agamije kubongerera ubumenyi n’ikinyabupfura mu kazi kabo ka buri munsi.

Related posts

APR FC yasabye Mogadishu City Club bazahura muri CAF CL gushaka Igihugu cyizewe, bitaba ibyo ntiyitabire umukino.

N. FLAVIEN

Gen. Muhoozi yakuriye inzira ku murima abibwiraga ko UPDF igiye kurwanya M23 muri DRC.

N. FLAVIEN

Perezida Kagame yijeje abamotari ko igihe kigeze ngo bahozwe ayo barize.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777