Kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Ukuboza 2021, Polisi y’u Rwanda, RNP, yashyikirije abaturage ibikorwa byakozwe mu kwezi kwahariwe Polisi, bifite agaciro ka Miliyoni 997 z’amafaranga y’u Rwanda.
Mu bikorwa byakozwe hirya no hino mu Gihugu, harimo: imiryango 30 yubakiwe inzu 30, ingo 4,578 zahawe umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba, imiryango 1600 yishyuriwe umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de Santé), imodoka imwe yatanzwe mu Mujyi wa Kigali, amakoperative 11 yafashijwe, hubatswe kandi ubwogero bw’inka 13, imiryango ine nayo yorozwa inka.
Byari byifashe bite mu Ntara zitandukanye ?
Intara y’Amajyaruguru:
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera ari kumwe n’Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru, aho bari mu Karere ka Burera, yasabye abaturage gukomeza gusigasira ibikorwa bahawe na Polisi baharanira kubibyaza umusaruro ndetse no gukomeza kwicungira umutekano kuko ariwo soko y’iterambere rirambye.
Muri iyi Ntara kandi mu Karere ka Musanze, ibi bikorwa byabereye mu Murenge wa Nyange, ahari Mayor bwana Ramuli Janvier wari kumwe na DPC Musanze SSP JP Kanobayire n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye ndetse n’abaturanyi b’umuturage wubakiwe inzu.
Mu byishimo byinshi nyuma yo guhabwa inzu, Nakabonye Marie w’imyaka 84 wari usanzwe aba mu nzu y’ibiti, yagize ati: “Ubu ndumva ndi kurota, izi ni inzozi ariko byabaye ntacyo navuga uretse gushimira ubuyobozi bukuru bw’Igihugu na Polisi bantekerejeho. Nabaga mu nzu y’ibiti idafashije nyagirwa nk’uri hanze ariko ubu ngiye kuryama nsinzire kubera ubuyobozi bwiza”.
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Musanze, yagarutse ku bikorwa byakozwe mu kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi 2021 birimo: kubakira inzu umuturage utishoboye, gutanga imitiba 40 kuri Koperative y’abavumvu BUZIYIGIHE no gutanga imirasire ku baturage 109.
Yashimiye buri wese watanze umuganda kugira ngo ibi bikorwa bigende neza, anibutsa abaturage ko bakwiye kurangwa n’ubufatanye mu gukumira, kurwanya ibyaha no guhangana n’ibibangamira imibereho myiza y’abaturage (HSIs), abasaba kwirinda ibyaha bakazagira Umudugudu utarangwamo ibyaha aho byagaragaye bagatanga amakuru ku gihe kandi vuba bagatabarwa kuko ngo Polisi iri maso.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, bwana Ramuli Janvier, yashimiye Polisi y’u Rwanda ku bikorwa byose yakoreye abaturage, asaba abaturage gufata neza ibyo bahawe no kubirinda kwangirika, kugira isuku muri byose ndetse no guharanira iterambere bivana mu bukene baharanira kugira uruhare mu bibakorerwa, kubiha agaciro no kubibyaza umusaruro.



Intara y’Iburasirazuba:
Mu Karere ka Gatsibo hatashywe ku mugaragaro ibikorwa bitandukanye bigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage birimo inzu yubakiwe umuturage utishoboye, ubwogero bw’inka (Spray races), ndetse n’imirasire y’izuba yahawe imiryango igera kuri 297.
Ibi bikorwa kimwe n’ibindi byakozwe na Polisi y’u Rwanda muri aka Karere ka Gatsibo, byose hamwe byatwaye miliyoni zisaga 50 z’amafaranga y’u Rwanda.


Intara y’Iburengerazuba:
Mu Karere ka Rutsiro, umuturage witwa Bahati Zacharie ufite abana 4 wari umaze imyaka 20 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahawe inzu. Uyu muturage wo mu Murenge wa Kivumu, yuzuye ibyishimo ashimira Umukuru w’Igihugu Paul Kagame kuko ngo iterambere u Rwanda rukomeje kugeraho ari we urirangaje imbere. Iyi nzu yahawe ifite agaciro ka 8,242,327.


Intara y’Amajyepfo:
Mu Karere ka Muhanga, Umurenge wa Mushishiro, umuturage witwa Rwihandagaza Fidèle n’umugore we Mukantagara Marthe, bahawe inzu yubatswe na Polisi y’u Rwanda bavuga ko iyo babagamo yari hafi kubagwaho kuko ngo babaga ku musozi uhanamiye umugezi wa Nyabarongo, bitewe n’uko abaturanyi babo bari bimutse bahunga amanegeka.
Rwihandagaza avuga ko yabonaga bwije akibwira ko budacya iyo nzu itabaguyeho.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice yashimye ubufatanye bw’inzego mu iterambere, avuga byose biganisha ku kugira umuturage utekerezwa n’Umuyobozi kandi akarushaho kugerwaho n’iterambere.






