Muhadjiri na Tchabalala bahesheje intsinzi AS Kigali mu mukino wa shampiyona ‘Primus National League’ yari yasuyemo Musanze FC ku kibuga ‘Ubworoherane Stadium’ iyitsinda ibitego 4 kuri 2 mu mukino wahuje aya makipe yo mu itsinda C kuri uyu wa gatandatu tariki 01 Mata 2021.
Saa cyenda n’iminota ibiri (15h02) nibwo amakipe yombi yari ahawe rugari n’umusifuzi Murindangabo Moise wayoboye uyu mukino na bagenzi be Ndagijimana Théogène maze amakipe yombi atangira asatirana ndetse ntibyafata umwanya munini, kuko ku munota wa 5 w’umukino ikipe ya AS Kigali yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na rutahizamu Shaban Hussein uzwi cyane nka Tchabalala.

Ntibyatindiye ikipe ya Musanze FC yari mu rugo kubona igitego cyo kwishyura kuko ku munota wa 7 Twizerimana Onesme yaboneye igitego iyi kipe abereye umuyobozi (kapiteni), ku ishoti ry’urutambi yateye mu izamu ryari ririnzwe na Ndayishimye Eric Bakame ntamenye aho umupira unyuze, amakipe yombi anganya igitego 1 kuri 1 ari nako igice cya mbere cy’umukino cyaje kurangira.
Ubwo amakipe yombi yari agarutse mu gice cya kabiri cy’umukino, AS Kigali yatembereje umupira karahava ari nako haboneka amakosa menshi ku ruhande rwo hagati ndetse no mu bwugarizi bw’ikipe ya Musanze FC, maze ku munota wa 55 rutahizamu Hakizimana Muhadjiri yinjiza igitego cya 2 ku ruhande rwa AS Kigali ku mupira w’umuterekano yari atereye nko muri metero 28 uvuye ku izamu.
Umukino wahinduye isura cyane, AS Kigali yiharira umupira, ari nako ubusatirizi bwa Musanze FC bugerageza amahirwe afatika ku mipira mike ishoboka baboneraga mu cyuho cy’iyo abanyamujyi babaga batakaje ariko ntibabashe kuyibyaza umusaruro . Bagana ku musozo, AS Kigali yaje kubona igitego cya 3 ku munota wa 81 cyinjijwe na Shaban Hussein ku makosa ya myugariro Muhire Annicet (Gasongo) wari hafi y’urubuga rw’amahina.

Mu minota 5 ya nyuma, Musanze FC yabaye nk’ikangutse maze ku munota wa 90 ibona igitego cya 2 ku mupira w’umuterekano wari utewe na Nyandwi Saddam maze umunyezamu Bakame asohoka nabi Musa Sova awuboneza mu rushundura. Ntibyarangiriye aho kuko mu minota 4 y’inyongera Muhadjiri Hakizimana yaboneye ikipe igitego cy’agashinguracumu umukino urangira ari ibitego 4 bya AS Kigali kuri 2 bya Musanze FC.
Tariki ya 05 Gicurasi 2021, ku munsi w’imikino ukurikira (Match day 2) mu itsinda C, Musanze FC izasura Etincelle FC ku kibuga Umuganda Stadium, mu gihe AS Kigali izakira Police FC kuri stade Amahoro. Muri iri tsinda Police FC niyo iyoboye itsinda nyuma yo gutsindira Etincelle FC kuri Stade Umuganda ibitego 5 kuri 1, AS Kigali ku mwanya wa 2, Musanze FC ku mwanya wa 3 mu gihe Etincelle FC iri ku mwanya wa nyuma n’umwenda w’ibitego 4.


Uko indi mikino yagenze:
Rutsiro FC 2-1 Kiyovu Sports Police FC 5-1 Etincelles FC
Musanze FC 2-4 As Kigali Marines FC 0-1 Espoir FC
Mukura VS 1-1 Sunrise FC
Indi mikino y’umunsi wa mbere wa shampiyona iteganyijwe kuri iki cyumweru:
APR FC vs Gorilla FC (Huye stadium)
Rayon Sports vs Gasogi United (Amahoro Stadium)
Andi mafoto













2 comments
Musanze FC iratubeshya kbs. Ni amatiku gusa bibereyemo. Ngaho ngo Team manager, mu bakinnyi n’ibindi. Bazabanze bicare bashyire byose ku murongo nibwo bazabona intsinzi. Naho ubundi ni ukwirira ku bifaranga bya Trump gusa
Ko Musanze FC itangiye nabi. Ibitego bine ni byinshi kbs !! Nta cyizere itanga pe 😪🤭 Abafana bayo bihangane cyane.