Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Politike Umutekano

Perezida Xi Jinping na mugenzi we Vladimir Putin basabye ko OTAN itakomeza kwegera Uburusiya.

Perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin uri mu ruzinduko i Beijing mu Bushinwa, we na mugenzi we w’Ubushinwa, Xi Jinping, mu biganiro bagiranye, bavuze ko Ibihugu byabo bihangayikishijwe n’icyo bise “imigambi ya Leta zunze ubumwe za Amerika yo gushinga ibitwaro bya misile n’ibigo bya gisirikare mu duce dutandukanye tw’Isi, bijyanye n’ikorabuhanga rihambaye”.

Vladimir Putin na Xi Jinping basobanura ko badashaka ko “umuryango OTAN, wiganjemo Leta zunze ubumwe z’Amerika, ukomeza kwagukira ku Bihugu bituranye n’Uburusiya. Bawusaba kandi kureka icyo bise “ingengabitekerezo y’Intambara y’Ubutita”.

Ikibazo cya OTAN cyo gusatira Uburusiya giteye impungenge cyane Perezida Putin. Ni yo mpamvu ahanganye na Ukraine, nk’uko Ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi bibyemeza. Ukraine nayo ishaka kwinjira muri OTAN. Leta zunze Ubumwe za Amerika yo yanze icyifuzo cy’Uburusiya cyo guhagarika imyagukire ya OTAN.

Uretse iki kibazo cya OTAN, itangazo rya Vladimir Putin na Xi Jinping rivuga kandi ko “Uburusiya bushyigikiye ko icyirwa cya Tayiwani ari Intara y’Ubushinwa. Ntibwemera na gato ko Tayiwani yabona ubwigenge ubwo ari bwo bwose”.

Guverinoma ya Leta zunze Ubumwe za Amerika iha Tayiwani intwaro nyinshi kandi ifite itegeko rivuga ko “igomba gukora ibishoboka byose kugirango Tayiwani ibashe kwirengera yo ubwayo no gufata nk’impungenge zikomeye ubushotoranyi bwose bwayikorerwaho”.

Mu kwezi kwa cumi umwaka ushize wa 2021, mu kiganiro Perezida Joe Biden yagiranye n’abaturage, cyatambukaga kuri Televiziyo CNN yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihe cyarimo kiba, bamubajije niba Leta zunze ubumwe za Amerika yiteguye kurwanira Tayiwani, Ubushinwa buramutse buyiteye. Yarashubije, ati: “Yego. Dufite iyo nshingano”.

Ubushinwa na Tayiwani batandukanye mu 1949 nyuma y’intambara y’isubiranamo ry’abanegihugu cy’Ubushinwa. Leta y’Ubushinwa ivuga ko ifite ubushake bwo kuyisubiza ikoresheje uburyo bwose bushoboka, birimo n’ingufu za gisirikare bibaye ngombwa.
Src.: VOA

Related posts

EAC yateye utwatsi ibyo kohereza M23 muri Sabyinyo yemeza ko ijyanwa i Rumangabo.

N. FLAVIEN

Perezida w’u Burundi mu nkundura yo gushaka ibisubizo byihuse ku mutekano muke wa DR Congo.

N. FLAVIEN

Umunyeshuri wo mu Karere ka Ngororero yakoze imodoka yo mu bikarito ikoresha amashanyarazi.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777