Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yavuze ko yateganyaga guhuriza hamwe Perezida Paul Kagame na Perezida Felix Tshisekedi wa RDC bakaganira, ubwo bose bari mu Bufaransa aho bitabiriye inama y’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF), ariko ntibyakunze kuko bwana Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo yivumbuye agataha iyi nama itarangiye ndetse bikaba bivugwa ko yijunditse cyane Macron.
Ubwo yari mu kiganiro gisoza inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma byo mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF) yari imaze iminsi ibiri ibera mu Bufaransa, kuri uyu wa 5 Ukwakira 2024, Perezida Macron yavuze ko akirajwe ishinga n’uko ibibazo hagati y’u Rwanda na RDC bikemuka.
Perezida Macron wari umaze kubazwa n’umunyamakuru niba u Bufaransa bukomeje urugendo rwo kunga u Rwanda na RDC, yasubije ko bubikomeje, n’ikimenyimenyi ko ku wa Gatanu tariki 04 Ukwakira yahuye na Félix Tshisekedi, naho mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki 05 Ukwakira agahura na Paul Kagame.
Uyu mukuru w’Igihugu yasobanuye ko muri uku guhura, yamenyesheje bagenzi be ko u Bufaransa na La Francophonie byifuza ko amahoro n’umutekano byagaruka mu Burasirazuba bwa RDC.
Tshisekedi ku wa Gatanu tariki 04 Ukwakira 2024 yari yagiranye ibiganiro na Macron byamaze isaha irenga. Intumwa za RDC zasobanuye ko ibyo biganiro byagenze neza, gusa zivuga ko zifuza ko Macron ajya ku ruhande rwa RDC.
Umwe mu bantu ba hafi bo mu Biro bya Tshisekedi yagize ati “Yamaganye u Rwanda, ibyo ni byiza. Ariko turamusaba ko ashyiraho noneho n’ibihano.”
Yavuze ko RDC yifuza ko muri make nk’uko Macron yafashe uruhande rwa Maroc mu kibazo cyayo na Algerie, ko yerura akavuga ko ashyigikiye iki gihugu, ari ku ruhande rwacyo.
Ku rundi ruhande Perezid Macron yavuze ko u Bufaransa na OIF bisaba RDC n’u Rwanda gukomeza ibiganiro bya Luanda kugira ngo bigere ku mahoro, kandi ngo ibi ni byo yabwiye Perezida Kagame na Tshisekedi mu biganiro bagiranye.
Yagize ati: “U Bufaransa tubivuga tweruye, turasaba ko FDLR isenywa hamwe n’indi mitwe yitwaje intwaro yose iri muri RDC, imvugo zibiba urwango na zo zihagarara. Turasaba ko habaho ibiganiro bya politiki hamwe na M23 ndetse n’abanyapolitiki mu rwego rwo guca inzira igana ku mahoro.”
Umunyamakuru yabajije Perezida Macron niba yateganyaga guhurira na Kagame na Tshisekedi mu kiganiro kimwe, asubiza ko Tshisekedi atabyemeye bitewe n’uko umwuka uri hagati y’u Rwanda na RDC ukiri mubi cyane.
Ntabwo Perezida Tshisekedi yitabiriye umunsi wa kabiri w’inama ya OIF kuko bivugwa ko yatashye mbere y’igihe yari yarateganyije, yivumburira kuba Macron ubwo yatangizaga iyi nama ku wa 4 Ukwakira 2024, ataravuze byeruye ku kibazo ku ntambara yo mu burasirazuba bwa RDC.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 05 Ukwakira 2024, habaye inama yo mu muhezo y’abakuru b’ibihugu, Tshisekedi ntabwo yigeze ayitabira, yahagarariwe na Bestine Kazadi, Minisitiri ushinzwe ibikorwa bya Francophonie kuko we ahubwo yari yahisemo kwisurira Ambasade ya DR Congo mu Bufaransa.
Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo ntiyigeze yitabira umusangiro w’abakuru b’ibihugu ku ifunguro rya Saa Sita ryatangiwe muri Petit palais. Mu masaha ya nyuma ya Saa Sita, yagaragaye ku kibuga cy’indege, abantu ba hafi ye bavuga ko atari yishimye, kuko yari arakajwe n’imyitwarire ya Macron mu kibazo cya RDC n’u Rwanda.
Umwe mu ntumwa za RDC yagize ati: “Turabizi ko Perezida Macron ashaka gukora inshingano z’ubuhuza, ariko niba ari uko bimeze, ntakwiriye kubogama.”
Uyu muyobozi yavuze ko dipolomasi ya Macron yabababaje kuko ngo yagiranye ibiganiro byiza na Tshisekedi, nyuma agakora imbwirwaruhame ihabanye n’ibyo bari biteze.
Abanye-Congo bavuye i Paris barakaye, bavuga ko ngo Macron ibyo yakoze yashakaga gushimisha Perezida Kagame, ku buryo ngo ibyabereye i Paris, “byari nk’inama y’u Rwanda” cyane ko OIF iyoborwa n’Umunyarwanda Louise Mushikiwabo.
Mu biganiro byahuje Perezida Macron na Kagame kuri uyu wa Gatandatu, byamaze igihe kirenga isaha, byahuriranye n’uko Tshisekedi yari mu nzira ataha ava ahitwa Grand Palais.
Muri iyo nama ya Perezida Kagame na Macron, Jeune Afrique yatangaje ko Kagame yagaragaje uruhande rw’u Rwanda mu bibazo na RDC. yavuze ko ngo yiteguye ko habaho ibiganiro bigamije kurandura mu mizi iki kibazo.
Bivugwa ko uruhande rw’u Rwanda muri iki kibazo rutigeze ruhinduka, aho rwavuze ko RDC igomba kwitandukanya kandi igasenya umutwe wa FDLR, bityo narwo rukagabanya ingamba rwashyizeho zo kurinda umutekano warwo.
AMWE MU MAFOTO AGARAGAZA UKO BYARI BYIFASHE MU BUFARANSA.








