Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Ubukungu Umutekano

Perezida Touadéra wa Santrafurika yagiriye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ku wa Gatatu, yakiriye mugenzi we wa Repubulika ya Santarafurika Faustin Archange Touadéra uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi.

Aba bakuru b’Ibihugu byombi bagiranye ibiganiro kuri politiki ndetse n’ubufatanye bukunze kuranga Ibihugu byombi ku bijyanye n’umutekano n’ibindi.

Perezida Touadera yaherukaga mu Rwanda muri Kanama (Ukwezi kwa munani) umwaka ushize wa 2021.

Icyo gihe uruzinduko rwa Perezida wa Santrafurika mu Rwanda rwongeye kugaragaza ubushake bw’impande zombi, bwo gushimangira ubufatanye n’ubutwererane hagamijwe iterambere n’imibereho myiza by’ababituye nk’uko byagarutsweho na ba Perezida Kagame na Touadéra mu ntangiriro y’uru ruzinduko.

Perezida Kagame yagize ati: “U Rwanda rwishimiye gufatanya n’abaturage ba Santrafurika mu guharanira amahoro, ubwiyunge n’uburumbuke. Isinywa ry’aya masezerano rizafasha gushimangira kurushaho imibanire yacu bitume ubushobozi bwinshi dufite buzana impinduka mu bukungu n’imibereho myiza y’abaturage mu Bihugu byacu. Ubutwererane burambye kuri uyu mugabane ni ingenzi cyane kuri twese kugirango tugere ku byo tugamije”.

Perezida Touadéra yagize ati: “Abanya Santrafurika n’abanyarwanda basangiye ahazaza. Uruzinduko rwacu i Kigali kandi ruduhaye uburyo bwo kubaka ubutwererane burushijeho gukomera no kungurana ibitekerezo ku nyungu duhuriyeho haba hagati yacu twembi, mu karere no ku rwego mpuzamahanga”.

Gushimangira ubutwererane hagati y’u Rwanda na Santrafurika byagaragajwe n’amasezerano yasinywe hagati y’impande zombi arimo ayerekeye ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kubaka inzego z’umutekano muri Santrafurika, gutwara abantu n’ibintu ndetse n’igenamigambi mu bukungu.

U Rwanda rwafashe iya mbere mu kugarura ituze muri Santrafurika yari yugarijwe n’inyeshyamba zari mu marembo y’umurwa mukuru. Uretse abo rwohereje mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, u Rwanda rwanoherejeyo abasirikare kabuhariwe barwanya inyeshyamba mu duce twinshi, ubu haratuje kandi bakomeje kurinda inzego zitandukanye harimo na Perezidansi.

Related posts

Nyabihu: Umwe muri ba bana bane bavukiye rimwe yitabye Imana.

N. FLAVIEN

Uburusiya buri kwica abasirikare babwo bwite basubira inyuma muri Ukraine.

N. FLAVIEN

ACP Muhisoni uherutse guhabwa ubuyobozi muri RCS yahawe ipeti rya DCG.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777