Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Hanze Politike Umutekano

Perezida Raisi wa Iran yapfanye na benshi barimo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga.

Perezida w’Igihugu cya Iran, Ebrahim Raisi, yaguye mu mpanuka y’indege ya kajugujugu itavugwaho rumwe, akaba yapfanye n’abandi bayobozi barimo na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Hossein Amir Abdollahian ubwo bavaga ku mupaka wa Azerbaijan.

Perezida Ebrahim Raisi yapfuye afite imyaka 63 y’amavuko, mu gihe Minisitiri w’ububanyi n’amahanga we yapfuye afite imyaka 60; bose bakaba bahiriye mu ndege ya kajugujugu barimo, ikaba yahiriye mu gace k’ishyamba barakongoka ku buryo kumenya umwirondoro wa buri wese bitapfa koroha ku buryo bisaba ko hifashishishwa ibimenyetso bya gihanga.

Uretse Perezida Ebrahim Raisi na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, iyi mpanuka y’indege yakozwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika (U.S.-made Bell 212 helicopter.) kandi yaguyemo: Guverineri w’Intara ya Azerbaijan y’Iburasirazuba witwa Malek Rahmati, Imam wa Tabriz, Mohammad Ali Alehashem, uwari utwaye indege (Pilot), umwungiriza we (Copilot), ushinzwe tekiniki (Crew Chief), kuriye umutekano (Head of Security) ndetse n’umwe mu barinzi ba Perezida (Bodyguard).

N’ubwo bitaremezwa n’inzego zibifitiye ububasha, amakuru akomeje gushyirwa ku mbugankoranyambaga nka X avuga ko zimwe mu mpuguke mu by’indege zatangiye kwemeza ko iyi ndege yaba yahanuwe ndetse bikaba bivugwa ko Israel itameranye neza na Iran yaba ifite uruhare rutaziguye muri iyi mpanuka kuko ngo hari amakuru ko hari ubushyuhe budasanzwe bwaba bwoherejwe kuri iyi ndege mbere y’uko igwa.

Amakuru y’ibanze yari yatangajwe n’ibitangazamakuru by’imbere muri Iran, yavugaga ko indege eshatu ari zo zari mu rugendo rwo Perezida Raisi. Gusa ngo kubera imiterere mibi y’ikirere, indege ya Perezida iza kubura ku buryo n’abari mu gikorwa cyo gushakisha byabagoye cyane, bisaba ko Ibihugu by’inshuti nka Turkey, u Burusiya n’abandi nabo bohereza abahanga n’ibikoresho kabuhariwe aho baje kubona indege yahiriye mu manga iri ahantu mu ishyamba.

Perezida Raisi yatowe mu 2021 atsinze ku majwi 62.9%. Yafatwaga nk’intoni kuri shebuja Ali Khamenei ndetse akaba ari we wari mu mwanya mwiza wo kuzasimbura Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran (Ali Khamenei). Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bamwitaga ‘Umubazi/umwicanyi wa Tehran’. Itegekonshinga rya Iran riteganya ko Visi Perezida wa mbere, Mohammad Mokhber ari we ufata ubuyobozi mu buryo bw’inzibacyuho, nyuma y’iminsi 50 hakazaba amatora yemeza umuyobozi mushya w’Igihugu (President).

Agahinda ni kenshi muri Iran nyuma yo kubura abayobozi bakomeye gutya icyarimwe.
Indege barimo yahiye irakongoka ku buryo kumenya umurambo wa buri umwe bigoranye.

Related posts

Amwe mu mateka y’umunyamakuru Ntwali John Williams witabye Imana.

N. FLAVIEN

Blinken yageze i Kigali aho byitezwe ko avuga kuri M23 na Rusesabagina.

N. FLAVIEN

Chorale Jehovanis yo kuri ADEPR Gasiza yafashije abo ku Mukamira kwizihiza Pasika bari mu mavuta.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777