Amizero
Amakuru Amakuru mashya Politike

Perezida Ndayishimiye akomeje gukubita agatoki ku kandi no kongera ubufasha aha DRC.

Nyuma y’uruzinduko rwa Perezida Félix Tshisekedi w’Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu Burundi, humvikanye amakuru y’uko hari abasirikare benshi b’u Burundi bagiye gufasha ingabo za FARDC mu rugamba zirwana n’umutwe wa M23.

Tshisekedi yagiriye uruzinduko i Burundi ku wa 22 Ukuboza 2024, akubutse muri Congo-Brazzaville. Yakiriwe na mugenzi we, Perezida Evariste Ndayishimiye, baganira ku kunoza umubano w’Ibihugu byombi no guteza imbere ubufatanye mu bijyanye n’amahoro n’umutekano.

U Burundi busanzwe bufite ingabo muri RDC, zoherejwe mu rwego rwo gufasha FARDC kurwanya umutwe wa M23. Nyamara, nyuma y’urwo ruzinduko, urugamba mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru rwakomeje kwiyongera, ibintu bikomeje kuvugisha benshi ku mpande zombi.

Mu kiganiro yagiranye na BBC, Umuvugizi wa M23, Dr. Balinda Oscar, yavuze ko uruzinduko rwa Tshisekedi rwari rugamije gushaka ubufasha bw’ingabo z’u Burundi. Yagize ati: “Tshisekedi yagiye i Burundi gusaba izindi ngabo zo kudutera. Amakamyo 22 y’abasirikare bavuye i Bukavu yageze i Kalehe ngo baturangize i Ngungu.”

Nubwo Leta y’u Burundi yakomeje guhakana ibivugwa ko ingabo zayo zirwanira muri Congo, ibimenyetso birimo amafoto n’amakarita ya gisirikare y’abasirikare b’u Burundi bivugwa ko baguye mu mirwano byakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga. Ibi byateje impaka hagati y’abanyapolitiki b’abarundi, cyane cyane abatavuga rumwe n’ubutegetsi, banenga kuba Leta yohereza abasirikare mu rugamba rw’amakimbirane atabareba.

Ku rundi ruhande, u Rwanda rwakomeje kunenga ibikorwa by’u Burundi byo gufasha FARDC, igisirikare gifitanye ubufatanye n’imitwe yitwaje intwaro nka FDLR, ishinjwa ibikorwa by’iterabwoba no kwica abaturage b’Abatutsi muri Congo. Guverinoma y’u Rwanda ishimangira ko ibihugu cyangwa imiryango bidakwiye gushyigikira ingabo zikora ibikorwa bibangamira abaturage.

Related posts

Uganda yafunguye ubucuruzi bwambukiranya imipaka mu bice bigenzurwa na AFC/M23.

N. FLAVIEN

Gakenke: Imodoka yaguye mu mugezi abari bayirimo bahasiga ubuzima.

N. FLAVIEN

Nyamasheke: Perezida Kagame yakiriwe n’ababyeyi mu buryo bwihariye.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777